Gashora: Bamaze kwiteza imbere babikesha imboga zikurwamo ifu

Abahinzi bo mu murenge wa Gashora baravuga bamaze kwiteza imbere babikesha ubuhinzi bw’imboga zitwa Amaranth zikurwamo ifu ivamo ibiribwa bitandukanye.

Aba bahinzi bo mu kagali ka Kagomasi mu karere ka Bugesera, bavuga ko bayobotse ubuhinzi bw’imboga z’imbwija zivamo ifu mu rwego rwo guhangana n’imirire mibi ari nako zibafasha kwiteza imbere.

Imboga z'amaranth zimaze guteza imbere abahinzi bazo.
Imboga z’amaranth zimaze guteza imbere abahinzi bazo.

Mukarutabana Donata n’umwe muri abo bahinzi aragira ati “Nari mfite umwana akagira ikibazo cy’imirire mibi ariko kuva aho ntangiye kumuha igikoma cy’izi mboga ubu bwaki yaracitse kuko ubu arashishe.”

Uyu mugore avuga ko ubu amaze kwigurira ikibanza ndetse n’amatungo abikesha ubuhinzi bw’izi mboga.

Ntakirutimana Methode avuga ko ubuhinzi bw’izi mboga bumaze kumuha inzu ndetse n’ikibanza.

Zirimo ubwoko bwinshi kandi bukungahaye kuntungamubiri.
Zirimo ubwoko bwinshi kandi bukungahaye kuntungamubiri.

Ati “Ubu njye n’umuryango wanjye tubasha kwitangira ubwisungane mu kwivuga bitaturuhije nka mbere, ndetse ubu nkaba mfite amatungo arimo inka n’ihene byose nakuye mu buhinzi bw’izi mbuto.”

Umuyobozi mukuru w’umuryango Hope Family Ltd Rutunda Bibiche ufasha aba bahinzi, avuga ko bashatse ikuntu bakorera abaturage kugirango babashe kwiteza imbere barwanya n’imirire mibi.

Ati “Kubera ubushobzi buke bw’abaturage kubona intungamubiri zuzuye mubyo barya birabagora, ibyo rero nibyo byatumye tubasha kubazanira umurama ndetse tunabatoza guhinga izi mboga kugirango babone intungamubiri kandi zinabateze ibere.”

Ubu buhinzi bw’imboga bukorwa n’abaturage, zikagurwa na Hope family Limited ijya kuzikoramo amafu atandukanye arimo amafu y’igikoma, n’ay’ubugari.

Ubu buhinzi bwatangiye guhingwa muri aka kagari mu 2013. Mu murenge wa Gashora izi mboga zihinze kuri Hegitali 6, zihinze nanone mu mirenge itandukanye mu gihugu kuri hegitali 25 aho zihingwa n’abahinzi 125.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ese ifu y’amaranth twayikurahe?

Jeanne yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

iwacuntidupfunyika ibibiribiri sha ngwino uhagere nawe wihere amaso yendawahakura isomo.

CYUMA yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Ndumva mubyaro barihangiye imirimo, Kigali today mujye mutugererayo muduhe amakuru burya naho habayo udushya twiza.

Ibuscus yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ibyo se bibaho?technology we ubugali buvuye mumboga.

Ibuscus yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Mugihugu cy’umugisha byose birashoboka, ariko nyamuneka nyamuneka mukwihangira umurimo ntitugapfunyike amazi.

Itangaza yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

ubugali buvuye mumboga mbega ibintu bibishye, ubundi imboga zigira akamaro iyo ziriwe ziri frais ubwo se igihe gifatwa bazumya intungamubiri ntizigenda zipfa ibi byo ntacyo mbibonye.

Itangaza yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ubugali mumboga....mukomereze aho nukwihangira umurimo ko muyimazeyo abasigaye tuzahanga iki? ubutaha tuzakora icyayi mu rwagwa

Kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

ubu bugali bugomba kuba bubishye ariko bwuzuye intungamubili nimukomereze aho, kora wigire ni hatali ubugali bw’imboga ukabulisha imboga...

Kalimba yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

imboga zivamo ifu?mukomereze aho.

izabayo jean claude. yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka