Nyamasheke: Abakekwaho uburwayi bwo mu mutwe bagiye kurindwa

Akarere ka Nyamasheke gatangaza ko kagiye gutangira gufata abo bukeka ko bafite uburwayi bwo mu mutwe rwo rwego rwo kubarinda.

Akarere kazabikora mu rwego rwo kubarinda ibyago bitandukanye birimo kuba bagongwa n’imodoka cyangwa ngo bakwangize ubuzima bw’abantu, nk’uko byaganiriweho mu nama y’umutekano y’akarere yaguye iheruka.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien, avuga ko babanje kubiganiraho n’imiryango y’abo bantu kuko byagaragaye ko itubahiriza inshingano zayo zo kurebera abarwayi bafite.

Agira ati “Tugiye gufata abantu bose bakekwaho uburwayi bwo mu mutwe tubajyane mu bitaro bapimwe abo dusanze bafite uburwayi bakomeze bavurwe abo dusanze babiterwa n’ibiyobyabwenge, tubajyane mu bigo ngororamuco kugira ngo bazagaruke muri sosiyete bayifitiye akamaro.”

Kamali avuga ko kwihorera abarwayi bo mu mutwe bagakomeza gutyo,bishobora guteza umutekano muke nk’uko byagiye bigaragara, ari yo mpamvu bagiye gufatwa mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Tumaze kumenya ko hari abarwayi bo mu mutwe batatu, ni abaturage bacu, ariko hari ubwo afata umuhoro agashaka gutema abantu, abandi bagatega abantu bashaka kubagirira nabi, twebwe dusanga ari umutekano muke, n’ubwo atari benshi ariko ni ngombwa ko dufata ingamba bataragira ibyo bangiza.”

Biteganyijwe ko iki cyumweru cyagakwiye kurangira imirenge yose yamaze gutanga amazina y’abakekwaho uburwayi bwo mu mutwe bose bahari, kugira batangire bafatwe bajyanwe gupimwa harebwe abarwayi nyakuri n’abashobora kuba nta burwayi bafite.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka