Ubumenyi buke bw’abanyamakuru ku bukungu bufatwa nk’icyuho

Banki y’Igihugu itangaza ko abanyamakuru bafite ubumenyi buke ku bukungu, bagabanyiriza ikizere no gutera urujijo abashoramari kubera amakuru batangaza atuzuye.

Ibyo biterwa n’icyuho kiba cyagaragaye mu gutangaza amakuru baba badasobanukiwe nabyo bikagira ingaruka ku gihugu, nk’uko Guverineri wa Banki y’Igihugu (BR) John Rwangombwa yabitangarije mu mahugurwa y’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 25 Kanama 2015.

Guverineri Rwangombwa aganira n'abanyamakuru.
Guverineri Rwangombwa aganira n’abanyamakuru.

Yagize ati “Nk’abashoramari bakora ibikorwa bitandukanye mu gihugu kubera icyizere bafitiye inzego zishinzwe gucunga ubukungu. Iyo uyatangaje nabi rero, uba ubateyemo urujijo.”

Banki y’Igihugu yateguye aya mahugurwa mu rwego rwo kongerera abanyamakuru ubumenyi ku nkuru z’ubukungu batara cyangwa batangaza, nyuma yo gusanga hari ikibazo cyagiye kigaragara mu bitangazamakuru cyo kudahuza n’ukuri kw’imibare.

Abanyamakuru basanga aya mahugurwa akenewe kuko hari amakuru menshi y’ubukungu atavugwaho kubera nta bumenyi abayatanga baba bafite. Ariko bagaruka no ku bakora mu nzego z’ubukungu abafata amakuru y’uru rwego nk’amabanga atagomba gutangazwa.

Abanyamakuru basobanurirwa ibijyanye n'ubukungu.
Abanyamakuru basobanurirwa ibijyanye n’ubukungu.

Ntaganira Jean Marie Vianney, Umwe mu bari guhugurwa, ati “aya mahugurwa narangira, byibuze abayakurikiye bazaba bafite ubumenyi bwo gukora inkuru ku mari n’ubukungu.”

Akomeza asaba ko abakora mu rwego rw’ubukungu nabo batozwa kujya batanga amakuru kugira ngo babone ibyo batangaza.

Guverneri Rwangombwa avuga ko amwe mu makuru yari anyuranyije n’ukuri, atanga urugero rw’aherukagutambuka yavugaga ku ibura ry’amadolari y’amerika ku isoko ry’ivunjisha. Avuga ko byari byaturutse ku bantu bari babikwirakwije nk’ibihuha bagamije inyungu za bo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Pas possible!!!abanyamakuru se burya hari ikintu batazi?narinziko byose babizi muri domaine zose bajyerayo wagera mu bukungu n’icungamali ho barebaho, ubwo hari indi mpamvu itera gutangazwa nabi kw’amakuru naho ubumenyi bwose bwo bari nabwo.

Emaus yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Bari baratinze n’ubundi aya mahugurwa yari akenewe ese ubundi kuki BNR itari yarabitekereje kare ko ibyo ikora abanyamakuru bakeneye kubisobanukirwa

Kalimunda yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Bavuze ko abanyamakuru badafite ubumenyi mu bireba ubukungu naho ubwo mufite nabwo burahari. Gusa nanone uvuze nyir’urugo yapfuye siwe uba amwishe

Kayonga Mutabazi yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

abanyamakuru neza neza baraturangije ngo ntabumenyi dufite!!!yayayay

kizito yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka