Muhanga: Abana 514 nibo babarurwa kugira imirire mibi

Abana 514 mu bana 24.080 babaruwe mu kwezi kwa Kamena 2015 mu Karere ka Muhanga nibo bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga igaragaza bari mu byiciro by’abarwaye bwaki, bari mu ibara ritukura nbisobanuye ko barembye bakavurirwa muganga, hakaba n’abandi bari mu ibara ry’umuhondo bavurirwa mu rugo bakagana ibigo mbonezamirire.

Ababyeyi n'abana bazitabwaho kugirango bakumire igwingira ry'abana bagisamwa kugeza ku myaka ibiri.
Ababyeyi n’abana bazitabwaho kugirango bakumire igwingira ry’abana bagisamwa kugeza ku myaka ibiri.

Kuva mu 2013 akarere ka Muhanga kari kafashe ingamba zo kurwanya imirire mibi ku bana ariko ngo ni ngombwa ko na ba nyina bitabwaho igihe batwite, kuko imirire mibi idaterwa n’umwana gusa ahubwo na nyina amutwite ngo ashobora kumwanduza.

Ni muri urwo rwego hashyizweho ibikoni by’imidugudu n’uturima tw’igikoni muri buri mudugudu ngo ababyeyi bige gutegura amafunguro anoze n’ubwo usanga rimwe na rimwe tutabyazwa neza umusaruro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko gahunda yo kurwanya imirier mibi ikomeje kugirango hirindwe ingaruka igira ku mwana harimo kugwingira no kuba yabura ubuzima.

uturima tw'igikoni ni imwe mu nzira yo kwigisha ababyeyi guhinga imboga ku buso buto aho kujya kuzigura ku isoko.
uturima tw’igikoni ni imwe mu nzira yo kwigisha ababyeyi guhinga imboga ku buso buto aho kujya kuzigura ku isoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza Mukagatana Fortuné, avuga ko kuba hari abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bitavuze ko hari ikibazo kinini kuko iyo abana bakurikiranwe bashobora gukira.

Mukagatana avuga ko n’abantu bagiye gushinga ingo bazajya bigishwa uburyo bwo gutegura amfunguro.

Agira ati “Gahunda dufite ndete n’igihugu muri rusange ni ukurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi, haba ku bana, abagore bonsa n’abatwite twifashishije kubigisha uko bagaburira abana no kubitaho mu mirire yabo.”

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 bugaragaza ko ikibazo cy’imirire mibi cyateye kugwingira ku bana, ugereranyije ibiro n’uburebure bwe bugaragaza ko 44,2% by’abana bafite ikibazo cyo kugwingira, Akarere ka Muhanga kakagira 46,7%.

Akarere ka Muhanga kashyizeho igenamigambi rizarangira mu 2017, aho biteganyijwe ko kazaba kagabanyije ikibazo cy’igwingira no kurandura imirire mibi hifashishijwe gahunda yo kwita ku buzima bw’umwana mu minsi 1000.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka