Gakenke: Amakuru anyuranye kuri mitiweli yatumye batinda kwishyura

Abaturage bo mu karere ka Gakenke batinze kwitabira mitiweli kubera amakuru anyuranye arimo n’impuha ku mpinduka muri mitiweli babwiwe.

Aba baturage bavuga ko hari abari bamaze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, ariko biza guhagarara kubera ibihuha bumvishe bivuga ko habayeho impinduka muri gahunda ya mituweli.

Bimwe muri ibyo bihuha harimo ko umuntu wagombaga kwisanga mu cyiciro cya gatatu cyangwa icya kane by’ubudehe yagombaga gutanga amafaranga ibihumbi birindwi by’ubwisungane mu kwivuza mugihe bari bamenyereye ibihumbi bitatu.

Muhayimana Christine wo murenge wa Gakenke, avuga ko ayo makuru ari yo yabateye gushidikanya, bigaca n’intege abari tangiye kwishyura bibateza urujijo.

Ati “Bya byiciro byaraje noneho bakavuga ngo hari ibyiciro bizajya bitanga 7000 noneho bibanza kudutera ubwoba, bari bavuze ngo mucyiciro cya gatatu ngo bazatanga 7000 ariko baraduhumuriza kuko byari byaduteye ubwoba cyane.”

Hari n’bandi bacyizeye ko ibyiciro by’ubudehe aribyo bizabagoboka kandi nyamara bari basanzwe bitangirira, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bakecuru.

Ati “Ndashaje sinishoboye n’ugutabara abacene ubwo nimwe muzaturengera nayitangiraga mfite imbaraga ubu uko urikubona najya kuyahingira ndashoboye kuyahingira, twumvishe ibintu by’ubudehe ariko wenda Imana izatugoboka tubone iratubyaye.”

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ntakirutimana Zephyrin, avuga ubucererwa mugutanga mituweri ahanini byatewe nuko hari abaturage bagitegereje gushyirwa mubyiciro by’ubudehe kuko bitararangira.

Ati “Habayeho ubucererwe mukwitabira gutanga amafaranga ya mituweri, urabona iyi gahunda y’ibyiciro hari abishizemo ko bashobora kujya mucyiciro cy’abafashwa bamwe bagaseta ibirenge ntibihutire gutanga amafaranga ya mituweri.

Ikindi cya kabiri n’uburyo mituweri yahinduwe igashyirwa muri RSSB nabyo hajemo gucererwa kubera yuko yaritaratanga umurongo neza ngenderwaho.”

Ubwitabire mubwisungane mukwivuza mu mpera z’icyumweru gishize muri aka karere bwari bumaze kugera kuri 39.49%, mu gihe akarere ka Nyagatare ka mbere kari kageze kuri 54%.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

biriyabyogushirwamubyicironabyobyadindije.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka