Rusizi: Abagore barasabwa gutinyuka bagafata inguzanyo muri SACCO

Abagore bo mukarere ka Rusizi bamaze kumenya gukoresha inguzanyo barakangurira bagenzi babo nabo gutinyuka kugana ibigo by’imari iciriritse bakaka inguzanyo.

Babitangaje kuwa gatandatu tariki 22 Kanama2015, ubwo batahaga ku mugaragaro inyubako y’ikigo cy’imari iciriritse cya SACCO Gihundwe yo mu murenge wa Gihundwe.

Abagore basabwe gutinyuka gusaba inguzanyo.
Abagore basabwe gutinyuka gusaba inguzanyo.

Aba bagore bavuga ko kwinjira muri SACCO byabanje kuba ingorabahizi kuko nubwo babigezemo bagendaga baseta ibirenge. Ariko bemeza ko gahorogahoro bagiye batinyuka gufata inguzanyo muri icyo kigo babasha gutera imbere ku buryo bahagaze neza mu ingo zabo.

Sifa Ruhuguzo umwe mu biteje imbere abikesha inguzanyo yahawe na SSACO, yavuze ko yatangiranye n`icyo kigo yingingwa na bagenzi be atabishaka. Akigeramo yatangiye kujya yizigamira kugeza aho yafashe inguzanyo imuteza imbere.

Yagize ati “SACCO igitangira, badufataga kungufu kugirango tuzijyemo∙ Numvaga ntacyo izamarira ariko nakomeje kwizigamira gahoro ngeza aho mfata inguzanyo y’ibihumbi magana ane, kugeza ubu ngeze aho mfata miliyoni ebyiri ngiye gushora mu bucuruzi bwunganira ubuhinzi nkora.”

Inyubako nshyanshya ya Sacco ya Gihundwe.
Inyubako nshyanshya ya Sacco ya Gihundwe.

Bakaba basaba bagenzi babo gutinyuka kwaka inguzanyo no kuyikoresha neza biteza imbere, doreko imirenge SACCO yaje kubafsha kwiteza imbere.

Nyuma yo kumva ubuhamya bwabagenzi babo bamwe mu bagore bakorana n’ibyobigo by’imari barimo, Mukabayizere Frida avuga ko agiye kugera ikirenge mu cyabo bagenzi be yitabira kwaka inguzanyo akabasha kugira icyobakora.

Umucungamutungo w’iyo SACCO Mukangabo Chantal, avugako abamaze gufata inguzanyo abagera kuri108 ari abagore, doreko ngo banafitiwe n’ikizere.

Yagize ati “Mu bantu twahaye inguzanyo bagera kuri 208, muribo 108 ni abagore kandi bishyura neza kurusha abagabo kuko tubegera tukabashyira mu bimina tukabasha kubakurikirana umunsi ku uwundi.”

Iyi SACCO yatangiye kubakwa muri 2013, ubu ikaba itwaye amafaranga miliyoni 25 bigizwemo uruhare n’abanyamauryango ibihumbi bitatu na Maganarindwi.

Kuvayatangira gukora muri 2009, imaze kugera kuri miliyoni 40 z’inyungu, ku imigabane shingiro ya miliyoni 17, mu gihe bagitangira bari kubihumbi 800.

MUSABWA Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bagore mutinyuke mugane ibigo by’imari maze mwiteze imbere

Kawera yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Ndibaza ko batagombye gutinda mu makorosi kuko banki zirafasha mu kwiteza imbere

Rutaganda yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka