Sunrise yasezereye Rayon Sports yerekeza ku mukino wa nyuma

Muri ½ cy’amarushanwa y’Agaciro development Fund,Sunrise yasezereye Rayon Sports,yerekeza ku mukino wa nyuma aho izahura na Police Fc yasezereye Musanze

Ikipe ya Sunrise nyuma y’aho irangirije shampiona y’umwaka wa 2014/2015 iri ku mwanya wa 4,ikomeje gutungura abantu nyuma y’aho isezereye As Kigali muri 1/4,ikaba yongeye no gusezera ikipe ya Rayon Sports kuri Penaliti 2-0.

Mbere y'umukino
Mbere y’umukino
Rayon yabanje mu kibuga
Rayon yabanje mu kibuga
Sunrise yabanje mu kibuga
Sunrise yabanje mu kibuga

Mu mukino wabaye kuri iki cyumweru taliki ya 23 Kanama 2015,waje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa,maze haza kwiyambazwa Penaliti.Munezero Fiston niwe winjije ya mbere ya Sunrise maze Niyonkuru Djuma aza guhusha iya mbere ya Rayon Sports yo gutera hejuru y’izamu.

Sunrise yishimira gusezerera Rayon Sports
Sunrise yishimira gusezerera Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports muri penaliti enye yateye,nta n’imwe yabashije kwinjira,aho abakinnyi nka Niyonkuru Djuma,Niyonkuru Vivien,Kwizera Pierrot na Ishimwe Kevin nta n’umwe winjije Penaliti.

Bakame yabashije gufata penaliti imwe,izindi ebyiri zijyamo
Bakame yabashije gufata penaliti imwe,izindi ebyiri zijyamo

Biteganijwe ko umukino wa nyuma w’aya marushanwa uzaba taliki ya 30 Kanama 2015,ukazahuza Police Fc na Sunrise,maze Rayon yari ifite iki gikombe yegukanye mu mwaka wa 2012,izakina na Musanze yasezerewe na Police Fc.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sanrise ntiyabira gikomera itozwa na Jimmy Murisa kdi muramuzi agikina mumavubi ndetse no muri APR FC courage nigikombe izagitwara

callixte yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka