Mu ihererekanyabubasha hagati y’aba bayobozi bombi kuri uyu wa gatanu tariki 21 Kanama 2015, Dr. Nkuranga yashimiye abakozi bose ku bufatanye n’ubwitange bakoranye bwatumye Ibitaro bya Rwamagana biva ku rwego rw’Akarere bigashyirwa ku rwego rw’Intara.
Mu bibazo by’ingutu byakemutse ku buyobozi bwe, harimo icy’umwanda ukabije warangwaga muri ibi bitaro.
Dr. Nkuranga avuga ko agiye yishimiye intambwe ibi bitaro biriho kandi agashimira abakozi bose, guhera ku bashinzwe isuku kugeza ku baganga b’inzobere ngo kuko ubufatanye bwabo ni bwo bwashoboje ibi bitaro gutera imbere.
Dr. Mukeshimana Madeleine wari usanzwe akuriye abaganga, nyuma yo guhabwa ububasha nk’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ibitaro bya Rwamagana, yasabye abakozi bose b’ibitaro gukomeza ubufatanye kugira ngo intambwe bigezeho itazasubira inyuma.
Dr. Mukeshimana avuga ko bizagerwaho abakozi bose barushaho gukorera mu matsinda kugira ngo serivise zihabwa abagana ibitaro zirusheho kunozwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, na we yasabye abakorera mu Bitaro bya Rwamagana kurushaho kunoza serivise z’ubuvuzi batanga ngo kuko iyo ubuzima buhagaze neza n’abaturage batera imbere.
Dr. Nkuranga asanzwe ari impuguke mu buvuzi bw’abana (Pediatric) ukuva ku bana b’ukwezi kumwe kugeza ku myaka 14, agiye gukarishya ubumenyi mu buvuzi bw’impinja (Neonatology) ni ukuva umwana akivuka kugeza ku kwezi.
Izi mpinduka mu buyobozi bw’Ibitaro bya Rwamagana zahuriranye no kwakira abaganga bashya b’inzobere mu kubaga abarwayi, kuvura indwara zo mu mubiri n’iz’abana. Izi mbaraga ngo zikazafasha ibitaro kurushaho gutanga serivise nziza ku babigana.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
courage kuruwo muyobozi wacu mushya kandi bravon kuruwo ugiye gukomeza kwiga yateyeje intambwe igaragara ibi bitaro pe!!!
Bravo kuri Dr NKURANGA n’umuhanga turamuzi n’Ibutare kuri kaminuza yari umuhanga kandi akunda kwiga none umva yayoboraga neza, gusa icyo namwisabira narangiza kwiga azagaruke mu Rwanda tumutezeho byinshi
Yarumugabo ugaragaza ubuhanga numurava.
ahoo!!!. Hari ikintu kimwe nisabira minister of health. nagire vuba atabare ibitaro bya Rwinkwavu. hashobora kuzabaho Explosion vuba cyane. umuyobozi wabyo karamunaniye.azakore sondage gusa yiyumvire ibihabera.
oyee ndishimye ndamuzi numuhanga