Mwili: Kubona amazi meza ngo byababereye nko kubonekerwa

Abatuye mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza bavuga ko kubona amazi byababereye nko kubonekerwa nyuma y’igihe kirekire batayagira.

Babivuze tariki 20 Kanama 2015 ubwo bavomaga bwa mbere ku muyoboro w’amazi bubakiwe n’ikigo cya WASAC gikwirakwiza amazi. Mu gihe bavomaga bamwe basaga n’abataremera ko babonye amazi koko bakavuga ko basa nk’abari kurota.

Kubona amazi bamwe babifashe nko kubonekerwa.
Kubona amazi bamwe babifashe nko kubonekerwa.

Mulisa wari uvomye ku mazi meza bwa mbere na bagenzi be, yatangaje ko ibyabaye bizabafata igihe kugira ngo babyemere.

Yagize ati “Amazi aha ni nk’inzozi nari nzi ko babeshya atazanahagera, ni nk’uko umuntu aryama akikanga yarose, na buriya sindabyemera kuko sindavomaho ikidomoro ninkivoma nibwo nemera ko ari yo (amazi).”

Aba baturage bavuga ko bavomaga mu birometero bisaga bine kandi bakavoma amazi y’ibiziba.Byabagiragaho ingaruka zirimo ubukene kuko uwabashaga kujya kuyavoma yayagurishaga ku mafaranga 250 ku ijerekani, na bamwe mu bana bata ishuri bagiye kuvoma.

Abaturage bari baje kuvoma ari benshi.
Abaturage bari baje kuvoma ari benshi.

Munezero Dan nawe utuye muri aka gace yavuze ko ingaruka ikomeye baterwaga no kutagira amazi ni uko hari abatajyaga bakaraba kubera kuyabura.

Ati “Mu kwezi nshobora kwiyugahiramo nka rimwe. Igikombe kiranyuhagira, ubu ndagerageza nkisiga ka gikotori kugira ngo icyuya kigabanuke.”

Uretse abakiri urubyiruko bavuga ko bamara igihe kinini batoze kubera kubura amazi, n’ababyeyi bemeza ko icyo kibazo kibabaho kuko uwakabaye yoga kabiri ku munsi ubusanzwe ngo yogaga rimwe kandi akoga amazi asa nabi.

Umuyobozi wa WASAC muri Rwamagana na Kayonza yijeje abaturage ba Mwili ko amazi bazayabona ku buryo buhoraho.
Umuyobozi wa WASAC muri Rwamagana na Kayonza yijeje abaturage ba Mwili ko amazi bazayabona ku buryo buhoraho.

Abaturage b’i Mwili bavuga ko ayo mazi begerejwe agiye kubafasha gutera imbere kuko umwanya bakoreshaga bajya kuyashaka iyo bigwa bazawukoresha bakora ibindi byabateza imbere.

Gusa ngo bafite impungenge ko bashobora kuyahabwa umunsi umwe ntibazongere kuyabona, ariko Karemera Emery uyobora ishami rya WASAC mu turere twa Rwamagana na Kayonza yabijeje ko bazayabona ku buryo buhoraho.

Umurenge wa Mwili ni umwe mu mirenge y’akarere ka Kayonza yari ifite ikibazo gikomeye cy’amazi. Mu gihe abawutuye bakomeza kuyabona icyo kibazo ngo kizaba gikemutse ku baturage ba wo basaga ibihumbi umunani.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akarere ka Kayonza gasanzwe kifitiye ikibazo gikomeye cy’amazi akenshi giterwa n’izuba ryanshi, gusa WASAC ikwiye kujya yita cyane mu duce nkutu duhura n’ibura ry’amazi kurusha ahandi.

Ngabonziza yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka