APR 11,Rayon 2 muri 26 bahamagawe mu Mavubi

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa gicuti wa Ethiopia ndetse n’umukino uzahuza u Rwanda na Ghana taliki ya 05 Nzeli 2015,abakinnyi 26 bamaze guhamagarwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu .

Abakinnyi batandatu bakina hanze y’u Rwanda nibo bahamagawe mu ikipe nkuru y’igihugu Amavubi igomba kwitegura umukino wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afrika kizabera muri Gabon mu mwaka wa 2017.

Amavubi agiye gutangira imyitozo yo kwitegura Ghana
Amavubi agiye gutangira imyitozo yo kwitegura Ghana

Usibye Haluna Nziyonzima (Yanga Africans/Tanzania),na Mugiraneza Jean Baptiste (Azam/Tanzania),bazakina umukino uzahuza u Rwanda na Ethiopia taliki ya 28 Kanama 2015,abandi barimo Abouba Sibomana (Gor Mahia/Kenya), Salomon Nirisalike (Saint Truiden/Belgium), Emery Bayisenge (Lask Linz) na Quintin Rushenguziminega (Lausanne Sport/Swiss), bategerejwe ku mukino wa Ghana.

Ndayishimiye Eric wa Rayon na Kwizera Olivier wo muri APR Fc bahamagawe mu izamu
Ndayishimiye Eric wa Rayon na Kwizera Olivier wo muri APR Fc bahamagawe mu izamu
Haluna Niyonzima Kapiteni w'Amavubi,azakina umukino wa Ethiopia na Ghana
Haluna Niyonzima Kapiteni w’Amavubi,azakina umukino wa Ethiopia na Ghana

Abakinnyi bahamagawe ku mukino wa Ethiopia

Mu izamu:

Kwizera Olivier (APR FC)
Ndoli Jean Cluade (APR FC)
Eric Ndayishimiye (Rayon Sports)

Abakina inyuma:

Michel Rusheshangoga (APR FC)
Fitina Ombalenga (Kiyovu Sports)
Jean Marie Rukundo (Rayon Sports)
Janvier Mutijima (AS Kigali)
Celestin Ndayishimiye (Mukura VS)
Amani Uwiringiyimana (Police FC)
Faustin Usengimana (APR FC)
Ismael Nshutiyamaga (APR FC)

Abakina hagati:

Jean Baptiste Mugiraneza (AZAM FC/Tanzania)
Djihad Bizimana (APR FC)
Yannick Mukunzi (APR FC)
Amran Nshimiyimana (Police FC)
Haruna Niyonzima (Yanga Africans/Tanzania)
Andrew Buteera (APR FC)
Jaques Tuyisenge (Police FC)
Jean Claude Iranzi (APR FC)
Patrick Sibomana (APR FC)

Ba rutahizamu:

Isaie Songa (Police FC)
Ernest Sugira (AS Kigali)
Dany Usengimana (Police FC)
Michel Ndahinduka (APR FC)

Biteganijwe ko umwiherero wo kwitegura ikipe ya Ethiopia uzatangira taliki ya 23 Kanama 2015,naho uwo kwitegura Ghana ukazatangira taliki ya 30 Kanama 2015.

Hakizimana Moussa niwe muganga uzaba uvura ikipe y'igihugu
Hakizimana Moussa niwe muganga uzaba uvura ikipe y’igihugu

Iyi myitozo izaba iyobowe na Jihnattan Brian McKinstry nk’umutoza mukuru,yungirijwe na Mashami Vince nt usanzwe utoza APR Fc,mu gihe umutoza w’abanyezamu ari Ibrahim Mugisha nawe usanzwe utoza abanyezamu ba APR Fc.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

amavubi azatsinda Ethopia 2-0 gana tuzayitsinda 1-0 dusigare tubyina insinzi banaburwanda.

manirakiza theoneste yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Ariko buriya ntakundi raka abakinnyi niba batsinda kandi bakaba bitwara neza ntampamvu yo kutabahamagara ariko ikibabaje nuguhamaga abakinnyi badakina arabasimbura ese buriya baba bashaka kugaragaza iki kweli barangiza ngo
turikumanuka kurutonde!

jonathan yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Sha iriya federation ntiteze kuzatera imbere ikiyoborwa n’abantu batazi batanakunda umupira ntaho u Rwanda ruzagera De Gaulle nta mupira azi rwose.

Habimana yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Guhamagara ni iby’umutoza akurikije abo yifuza bazamugeza kumusaruro komaze igihe nkurikira championnat ya Kenya Kaggere Medy buri mukino abona igite ndetse 1-2 amavubi ni ayacu twese turakunda tukishima cyangwa tukababara yatsinzwe.Ariko tuyifurije amahirwe kdi tuyar’inyuma.

Rukundo J Claude yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Kuki batahamagaye mvuyekure cg meddy kagere.

SINZAYIHEBA Emmy yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

morning eduin kontawurimo hamwe na kevin wo muri france baraburiki

munyanziza patrick yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka