Korea zombi zongeye kurwana

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye birimo kwerekana ko Korea
ya Ruguru na Korea y’Epfo birimo kohererezanya ibisasu bya misile.

Amakuru dukesha Al Jazeera avuga ko Korea ya Ruguru yakwirakwije abasirikare ku mupaka wayo na Korea y’Epfo maze na yo ihita ihashyira abayo.

Korea zombi ziryamiye amajanja ku mipaka.
Korea zombi ziryamiye amajanja ku mipaka.

Al Jazeera ikomeza ivuga ko Korea y’Epfo yabonye igisasu cyo mu bwoko bwa Rocket gituruka muri Korea ya Ruguru.

Ministiri w’Ingabo wa Korea y’Epfo yatangaje ko nabo bahise bohereza ibisasu birenga 10 muri Korea ya Ruguru.

Korea ya Ruguru irashinjwa na ngenzi yayo ndetse n’amahanga kugira
intwaro za kirimbuzi, ndetse ikaba ngo ifite amayira mu butaka
ahinguka muri Korea y’Epfo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

imana ibarinde

kmugisha yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

iyo ntambara ni izigera irangira

alis yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

iyo ntambara ya korea zombi ni izigera irangira

alis yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

imana yo yonyine niyo ibafiteho umugambi naho bo ibyo bakora ni ubusa imbere yayo!kdi yiteguye kurengera abari mubyago no mumakuba.

Benimana alexis yanditse ku itariki ya: 22-08-2015  →  Musubize

Mene abo baba bakwiye gusengerwa bagatabarwa n’Imana gusa

Itangaza yanditse ku itariki ya: 21-08-2015  →  Musubize

Ariko abazi amateka mutubwire: mubyukuri Koreya zombi zipfi iki?

Nshimiyimana jeand’amour yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka