APR na Mukura zasezerewe,naho Rayon na Police zerekeza muri 1/2

Ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri 1/2 nyuma yo gutsinda ikipe ya Mukura ibitego 2-1, mu gihe ikipe ya APR Fc isezerewe na Police kuri Penaliti 4-3,nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino y’Agaciro Development Fund.

Kuri uyu wa gatatu ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda habereye imikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund,aho amakipe yakinaga imikino ya nyuma mu matsinda ashingiye ku turere aya makipe aherereyemo.

Mu mukino wabereye ku kibuga cya Kicukiro,ikipe ya police Fc yongeye gusezerera APR Fc,nyuma y’aho yari yayisezereye no mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka,aho aya makipe kuri uyu munsi yakiranuwe na Penaliti,maze Police Fc yinjiza 4 kuri 3 za APR Fc mu gihe umukino wari warangiye amakipe anganya 1-1

APR yahatanye,ariko Police FC irayisezerera
APR yahatanye,ariko Police FC irayisezerera
Onyeaka Augustine watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports
Onyeaka Augustine watsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports
Umuyezamu wa Mukura yahuye n'akazi mu gice cya mbere
Umuyezamu wa Mukura yahuye n’akazi mu gice cya mbere
Perezida wa Rayon Sports Gacinya Denis na Nizeyimana Olivier Perezida wa Mukura
Perezida wa Rayon Sports Gacinya Denis na Nizeyimana Olivier Perezida wa Mukura
Bikorimana Gerard wahoze muri Rayon akajya muri Bugesera nawe yari ahari
Bikorimana Gerard wahoze muri Rayon akajya muri Bugesera nawe yari ahari
Kassereka Fabrice uzwi nka Mutuyimana Moussa,umukinnyi wa Rayon Sports nawe yari ahari
Kassereka Fabrice uzwi nka Mutuyimana Moussa,umukinnyi wa Rayon Sports nawe yari ahari
Irehe Emeka watsinze igitego cya kabiri
Irehe Emeka watsinze igitego cya kabiri

Mu wundi mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga,ikipe ya Rayon Sports yaje gutsinda Mukura ibitego 2-1 byatsinzwe n’abakinnyi babiri bakomoka muri Nigeria ku ruhande rwa Rayon Sports,ndetse na Cyiza Hussein ku ruhande rwa Mukura.

Rayon Sports ishakisha igitego
Rayon Sports ishakisha igitego

Ikipe ya Rayon Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 9 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Onyeaka Augustine, nyuma y’iminota Cyiza Hussein aza kukishyura, maze nyuma y’iminota itanu undi munya Nigeria uri mu igeragezwa muri Rayon Sports Irehe Emeka aza kuyitsindira igitego cya kabiri,ari nako igice cya mbere ndetse n’umukino muri rusange byarangiye.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatatu yagenze

Rayon Sports 2-1 Mukura
APR 1-1 Police (3-4 pen)
Musanze 1-0 Etincelles
AS Kigali 1-2 Sunrise

Uko amakipe azahura muri 1/2 kuri uyu wa Gatandatu,taliki ya 22/08/2015

Rayon Sports vs Sunrise FC
Police Fc vs Musanze Fc

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rayon oyeeeeeee

Rayo yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

twishimiye insinzi ya rayon tunayifuriza gutwara iki gikombe.final izaba iryoshye rayon-police maze tuzihimure kuri police igihe idutsinda mu gikombe cya amahoro

kerozene yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

ooh rayon tuzakugwa inyuma

papi yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Mubyukuri ntabwo nishimye ko APR ivamo.gusa sunrise yampojeje amarira.

nkatwe dutuye muri Rwamagana twakwishima sunrise igitwaye.kuko ibigugu ntibigomba kwiharira.

inkoramutima za kigali today mbifurije ijoro ryiza.cyanecyane Abiga G.S MWulire I.S5EKK

DUSHimimana Elie joh yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka