Guhera muri 2016 za Sacco zizatangira kwifashisha ikoranabuhanga

Guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016 za Sacco zizatangira kwifashisha ikoranabuhanga, abanyamuryango babashe guherwa serivisi muri sacco bagezeho yose.

Iryo koranabuhanga rizatuma umunyamuryango wa Sacco abasha kubikuriza aho ageze nta gusubira aho yafungurije konti, nk’uko Umugenzuzi mukuru w’amakoperative mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) Gilbert Habyarimana.

Ati “Kwihuza kwa za Sacco bizatuma bagira urwego rumwe rubarindira umutekano rufite ibya ngombwa byose nk’iby’amabanki.”

Avuga ko icyo gikorwa kandi kizajyana no gushyiraho banki imwe za Sacco z’imirenge zizaba zihuriyeho.

Yongeraho ko iryo koranabuhanga rizatuma kandi abanyamuryango ba za sacco babasha kwifashisha ikoranabuhanga nko kubasha kumenya amafaranga bafite kuri konti. Hakiyongeraho no kongerera umutekano amafaranga abitse muri za Sacco.

Bamwe mu basanzwe batabitsa muri Sacco bavuga ko nibigenda gutyo noneho na bo bazazigana.

Josiane Umulisa ucururiza mu karere ka karere ka Huye, avuga ko umunsi za sacco zizaba zibumbiye hamwe na we azafunguzamo konti, kuko ubusanzwe ntacyo bazinenga.

Ati “Ubundi umutekano urindishwa inkoni ni kimwe mu byatumaga ntitabira kujya muri sacco. Nizihuzwa, zikagira abarinzi bizewe bitwaje imbunda, nta kabuza nzajyamo. Nanazikundira ko zitanga inguzanyo mu buryo butagoranye.”

Biteganyijwe ko ku ikubitiro Sacco 180 ari zo zizashyirwamo ikoranabuhanga nk’ikitegerererezo, izindi nazo zikazagenda zigerwaho nyuma. Gahunda ihari ni uko 2016 uzarangira za sacco zose uko ari 416 zifashisha ikoranabuhanga.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Icyo gipindi cyanyu cyararambiranye niba byarananiranye babitubwiye.Ubwo twizihizaga umunsi w’amakoperative muri 2014 Umusaza (HE) yabajije Mugabo (D.G RCA) impamvu SACCO zidahuzwa arya indi avuga 2015 itangira byarangiye .Icyo gihe ndabyibuka Umusaza yaramubwiye ati:"Niba bishoboka mubikore cyangwa niba kandi bidashoboka mubivuge tubimenye"

maso yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

ibyo bintu ni byiza cyane kuko bizafasha abaturage babitsa muri za SACCO bazashobora kubikuza hirya no hino no koroshya imikorere ya SACCO

celestin yanditse ku itariki ya: 20-08-2015  →  Musubize

Bishyirwemo ingufu abanyarwanda barabinyotewe

francois yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

rwose sacco ziteza imbere abaturarwanda icyo twasaba rca nuko bafata abakozi nkabakora mu ma bank urugero salaire, insimburamubyizi zihuye n’amasaha yikirenga, amafranga y’urugendo ahwanye nigihe bagezemo. buzatuma abakozi bakora kandi batadusiganya twe tugize C.A.CS.

alias yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ibyo byaheze mumagambo!

uwishema yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka