Riderman na Farida bamaze gusezerana imbere y’Imana

Umuhanzi Gatsinzi Emery wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Riderman, kuri uyu wa 16 Kanama 2015, yasezeranye imbere y’Imana kubana akaramata na Miss Agasaro Nadia Farida.

Ibi birori byaranzwe n’udushya twinshi dutandukanye dore ko byari bimeze nk’igitaramo cyanagaragayemo umubare munini cyane w’abahanzi.

Riderman n'umugore we Agasaro bambikana impeta nk'ikimenyetse cyo kuzabana akaramata.
Riderman n’umugore we Agasaro bambikana impeta nk’ikimenyetse cyo kuzabana akaramata.

Bamwe mu bahanzi baririmbiye abageni harimo Christopher, King James, Hope, Urban Boyz bafatanyije na Riderman, nubwo yari umugeni, kuririmbira umugore we indirimbo “Till I die”.

Batangiye ubuzima bushya.
Batangiye ubuzima bushya.

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman ndetse na Agasaro Nadia basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro ku wa 24 Nyakanga 2015 ndetse hanabaho imihango yo gusaba no gukwa, naho gushyingirwa imbere y’Imana bikaba byabaye kuri uyu wa 16.8.2015.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

musaza congs to U it’s big step& I wish U to suxceed

Murengezi Olivier yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

fericitation kabisa mutubwirire na jay abirangize ntakomeze gusebya abasani

rushihe yanditse ku itariki ya: 28-08-2015  →  Musubize

urugo ruhire

aima yanditse ku itariki ya: 23-08-2015  →  Musubize

congz to riderman and the wife may the lord fullfill your dreamz and live a happy life.

ntwali clive yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Muzagire amata nibibondo

nsabimana thierry yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

muzabyare hungu na kobwa muhahorane amata kuruhimbi

ngoga yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

Congratulation, mutanze urugero rwiza nabandi ba star babarebereho inzira igomba kunyurwamo mukubaka umuryango n’igihugu muri rusange congz again, nyuma ya Tom close na Tricia mukoze igikorwa kindashyikirwa abandi babigireho......

gigi yanditse ku itariki ya: 18-08-2015  →  Musubize

yadukosoyepe!!!hhhhndemeye

Kitibwapacific yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

muzabyare hungu na kobwa none raida watubwira uwo wasigiye igifunguzo? urugo ruhire kuri mwebwe turabishimiye cyane!.

remy bigirimana yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

urugo ruhire

gentil dvg yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

hahah conglaturation riderman kbsa urugo ruhire

gentil dvg yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

kosora title yiyinkuru kuko amazina yabasezeranye ni uruvange wana, kd coure Ridermen felecitation kbs

alpha yanditse ku itariki ya: 17-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka