Gakenke: Hari ikizere ko abakibyiruka bazigira byinshi ku barinzi b’igihango

Abashinzwe gutora abarinzi b’igihango batangaza ko bizeye ko hari byinshi abakibyiruka bazigira ku bazatorwa, bikazatuma bakurana umuco Nyarwanda no gukunda igihugu nk’uko byahozeho kera.

Babitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kanama 2015 ubwo bagiranaga ibiganiro n’ubuyobozi bw’akarere, bagaragaza ko bizafasha abakibyiruka guharanira gukora ibikorwa by’indashyikirwa arinako bakorera igihugu cyabo.

Abashinzwe gutora abarinzi b'igihango bagaragaza ko kubaho kw'abarinzi b'igihango ari ngombwa kuko hari byinshi abakirimo kubyiruka bazabigiraho bityo bakazakurana umuco w'ubunyarwanda no gukunda u Rwanda.
Abashinzwe gutora abarinzi b’igihango bagaragaza ko kubaho kw’abarinzi b’igihango ari ngombwa kuko hari byinshi abakirimo kubyiruka bazabigiraho bityo bakazakurana umuco w’ubunyarwanda no gukunda u Rwanda.

Niyitegeka Deodatus wo mu murenge wa Mataba mu bari muri komite yo gutoranya abarinzi b’igihango, yasobanuye ko abarinzi b’igihango ari ngombwa kuko abakibyiruka bagomba gukura amasomo mubikorwa byabo bikazabatera umuhate wo gukora ibikorwa by’indashyikirwa.

Ati “Abarinzi b’igihango ningombwa kuko hari abato bakibyiruka, abo bakibyiruka rero bagomba kwigira kuri ibyo bikorwa kandi no kuba babona ko hari bantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bibatera nabo courage yo gutuma nabo bakora ibikorwa byiza by’indashyikirwa.”

Yongeraho ko bikazatuma umuryango Nyarwanda urushaho kwiyubaka, kuko igihe cyose abantu bazaba baharanira gukora ibikorwa byiza byubaka igihugu nta kabuza ko umuryango nyarwanda uzarushaho kumera neza.

Hakizimpfura Servilien ahagarariye urubyiruko mu murenge wa Minazi, nawe abona ko abarinzi b’igihango ari ngombwa mu muryango Nyarwanda kuko baje gusigasira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”

Ati “Aba barinzi b’igihango ningombwa muri society kuko baje gusigasira gahunda ya Ndi umunyarwanda, kugira ngo Abanyarwanda bose bumve ko ari abanyarwanda b’ukuri bagomba gukorera igihugu kuburyo urubyiruko n’abakuze bazakomeza gukuramo uwo muco w’ubwitange mugihugu cyabo.”

Karekezi Yozefu umutahira w’abesamihigo ba Gakenke anashinzwe ibikorwa bya komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere, ashimangira ko abarinzi b’igihango ari ngombwa kubwe akabona ko byari byaratize kuko abantu bazungukiramo byinshi.

Ati “Ubundi mu Kinyarwanda nta Munyarwanda wicaga undi, ariko byageze muri Jenoside Abatutsi baricwa, mu Kinyarwanda umuntu wabaga aguhungiyeho waramuhishaga.

Ariko nyine gutatira igihango ubwo hari abataragitatiriye ahubwo baba abarinzi b’igihango, abongabo nibo bakwiye kuba bashimirwa kubera ko bitanga isomo kubazabyiruka no kubariho.”

Biteganyijwe ko abarinzi b’igihango kurwego rw’akarere bazatoranywa nyuma y’umuganda rusange w’ukwezi kwa Kanama kuburyo muri buri murenge hazavamo byibuze abantu bane bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bigaragaza ko atatatiriye igihango ahubwo yakirinze kuburyo bizaba bifite isomo bitanga kubandi.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuco wa gipfura ukomeze urange abanyagakenke n’abanyarwanda muri rusange

mbabazi yanditse ku itariki ya: 13-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka