Nyamasheke: Abashakanye ari abavandimwe bibarutse umwana wabo wa mbere

Abavandimwe babiri Ntahondereye Jacques na Murekatete Anne Marie batuye mu mudugudu wa Kamasera mu kagari ka Rwesero mu murenge wa kagano akarere ka Nyamasheke, babana nk’umugore n’umugabo bibarutse umwana w’umukobwa.

N’ubwo umuco Nyarwanda kimwe n’ahandi hose ku isi kubyarana n’umuvandimwe muhuje ababyeyi bifatwa nk’amahano, aba bo bemeza ko nta cyiza nko kubana mu muryango w’abantu bumvikana ntibite ku mabwire kuko bemeza ko byose ari “Imana yabahuje.”

Bari mu byishimo by'imfura yabo n'ubwo bavukana (Hano Ntahondereye yari avuye mu kazi).
Bari mu byishimo by’imfura yabo n’ubwo bavukana (Hano Ntahondereye yari avuye mu kazi).

Uyu mugore n’umugabo bavuga ko bakuze ari bato bakundana bikomeye, umusore akaza gushaka umugore bakananiranwa agahita yishumbusha mushiki we bakundanye bakiri bato, none bakaba bamaze kwibaruka imfura yabo.

Murekatete Anne Marie mushiki wa Ntahondereye akaba n’umugore we, avuga ko yakundanye na musaza we bakiri bato cyane ko bisanze ari imfubyi, kuko ababyeyi babo bapfuye bo bakiri abana bato, bikaza kurangira bisanze ari umugabo n’umugore.

Agira ati “Kuba mbana n’uwagakwiye kuba ari musaza wanjye ni umugisha w’Imana, Imana yari yarambwiye rwose ko nzashakana n’umuntu w’iwacu, sinitaye ku byo abantu bavuga kuko tuzabana nk’uko Imana yabidutegetse kandi ni yo igena byose”.

Umwana amaze ibyumweru bibiri avutse.
Umwana amaze ibyumweru bibiri avutse.

Ntahondereye avuga ko yishimira kuba afite umwana, akabifata nk’umugisha ariko akavuga ko ikiruta byose ari uko afite umugore bakundana kandi bumvikana, agashidikanya ko baba bavukana.

Ati “Nta cyiza nko kugira umugore ukunda kandi mwumvikana, bishoboke ko mama yajijinganyije akibeshya ko tuvukana, ntitwakwishinga amagambo y’abantu.”

Abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko koko bavukana ku babyeyi bombi, kandi ko babasize ari batatu kandi ari bato ku buryo batunguwe no kubona babyaranye.

Aloys Nzamwita uku niko abisobanura “aha niho navukiye bariya bana ndabazi neza, se wabo ndamuzi neza yitwaga Manuel, Sekuru twamuhimbaga Cyoya ubundi yitwaga Antoni, twari tuzi ko babana nk’abavandimwe b’imfubyi zasigaranye, none twarumiwe ngo barabyaranye.”

Ntahondereye utunze mushiki we avuga ko afite imyaka 28, mu gihe ababyeyi babo bagiye bakiri bato cyane ku buryo bigoye kumenya igihe nyakuri bapfiriye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Gatete Catherine, yamaganye icyo gikorwa avuga ko ibyo bitabaho haba mu muco no mu mategeko y’igihugu. Avuga ko bazabegera bakabagira inama.

Ati ".Ni ukubagira inama kuko amategeko atabyemera kandi no mu rwego rw’ubuzima abana babo bashobora kuzavukana ibibazo, badakomeye mu gihagararo no mu bwonko, ni ukubigishagusa."

Yatangaije Kigali Today ko nubwo nta tegeko rizabakurikirana, abaturanyi nabo bakwiye kubegera bakabagira inama. Yanijeje ko umwana wabo wamaze kuvuka azarindwa n’amategeko nk’abandi bana.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Ese mutaravuga ibyo byose ngo bazabegere byagiye kuba murihe ntabwo byumvikana kubona mubona ikibazo ari uko kibaye. Kuki mutabegereye bitaraba. Nkuwo yari yarashatse aza kunaniranywa numugore. Mureke kuvuga byinshi ahubwo mube hafi yimfubyi zifite ibibazo byinshi.

Lt Col yanditse ku itariki ya: 20-12-2015  →  Musubize

Ese mutaravuga ibyo byose ngo bazabegere byagiye kuba murihe ntabwo byumvikana kubona mubona ikibazo ari uko kibaye. Kuki mutabegereye bitaraba. Nkuwo yari yarashatse aza kunaniranywa numugore. Mureke kuvuga byinshi ahubwo mube hafi yimfubyi zifite ibivazo byinshi.

Lt Col yanditse ku itariki ya: 20-12-2015  →  Musubize

njyewe ndiyama nivuye inyuma abandika commentaires zirigusebya,gutesha agaciro ugushakana kwababana ko atarimwe mwabaremye murababaziki? umugani se wumwana amenywananyina mwe muziabo mubanamupfana iki?

ineza fabien yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

Yemwe ntibisazwe,abasenga ni musenge kuko tugeze mubihe Paulo yavuze.

NGIRINSHUTI Albert yanditse ku itariki ya: 30-10-2015  →  Musubize

erega ibintu byose bipfira mumutwe twize batubwira ko batabyara umwana muzima none abaharaniraga inyungu z’inkwano badushyiramo ibibeshyo byuko bitashoboka kubyarana na mushiki wawe aho ntibigiye kugaragara?erega ntibizira n’abana b’Adamu barabyaranye Imana ntiyabigira ikizira naho politic z’abaharanira inyungu mu nkwano bagiye kuvomera mubyatobotse tu..

nsanabandi yanditse ku itariki ya: 19-10-2015  →  Musubize

birababaje imana ibiteho,natwe twasigaye turi ipfubyi ,mukuru wajye na mubyara wajye nawe yavaga mukazi agataha murugo barangije baterana inda twumva ni shyano ribaye ,abo baranyu mije!!

kayitesi christina yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Bira babaje cyane Yesu ati " ni mubona ikizira gihagaze ahera" nzaba negereje twitonde cyane bene data

Anitha yanditse ku itariki ya: 4-09-2015  →  Musubize

ntibyoroshye kbs!nibihe byanyuma pe !!

evariste yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Yebabawe!!!! Mbega ibyago,Imana ireberera imfubyi nibatabare.

INSHUTI yanditse ku itariki ya: 31-08-2015  →  Musubize

birababaje ni ukuba sabira ku imana ikabaha abana batekereza neza kuko nabosibo

ishimwe jean damour yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Birababaje ! ! gusa babuze abajyanama hakirikare. Imana ikomeze kubarinda.

peter yanditse ku itariki ya: 27-08-2015  →  Musubize

Kigali today, muzajye n’i Rusatira/Intara y’Amajyepfo hafi y’umurenge hari abavandimwe babana bamaranye igihe bamaze kubyarana kenshi ariko numva ko abana babyara nta kigenda. Naho abangaba bo kubera ko bibanaga bahereye ari abana basambana baza gushiduka babaye umugabo n’umugore. Ntimuzi se ko muri iki gihe bamwe mu bagabo bapfakaye bagasigarana utwana tw’udukobwa badufata ku ngufu. Ibintu byarahindutse, Satani arakora ariko Yezu yaramutsinze.

umusomyi sarah yanditse ku itariki ya: 24-08-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka