Knowless yemeza ko gutwara Guma Guma ari itafari ryiyongera ku cyo arimo kubaka

Knowless asanga aramutse atsinze ryaba ari itafari ryiyongera kucyo yari asanzwe yubaka, mu gihe hasigaye gusa iminsi itanu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya gatanu rigasozwa.

Umuhanzikazi Butera Jeanne D’Arc uzwi nka Knowless yabitangarije KT Radio ubwo yamusuraga mu rugo iwe mu kiganiro Showbusiness Time.

Knowless ubwo KT Radio yamusuraga iwe murugo.
Knowless ubwo KT Radio yamusuraga iwe murugo.

Ubwo yabazwaga icyo yakora aramutse yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kuri iyi nshuro riri kuba, atazuyaje yagize ati:“Ikintu cya mbere ni ugushima Imana kubera y’uko ni ikintu naba naraharaniye n’ubu kandi ndi guharanira.

Ikindi ni CV nziza kuri njyewe nk’umukobwa utwaye irushanwa ku nshuro ya gatanu kandi bwa mbere, ikindi ni umusingi cyangwa se ni itafari ryongeye kucyo narindi kubaka ku byo umuziki wanjye kandi kizangirira akamaro.”

Knowless yongeraho ko yifitiye ikizere kuko yumva yarakoze cyane byo kuba aramutse yegukanye iri rushanwa bitaba bimutunguye cyane, dore ko n’abandi hirya no hino bagenda bakora urutonde rumuha amahirwe we na Bruce Melody aribo baza ku mwanya wa mbere.

Knowless kandi yaboneyeho gusaba abakunzi be gukomeza kumuha amahirwe bamutora buri munsi bandika 6 bakohereza kuri 4343 ngo bakoresheje numero zabo za MTN, Tigo na Airtel ngo kuko buri numero yemerewe gutora rimwe ku munsi.

Yaboneyeho no kubatangariza ko ubu imyiteguro yo kuzabashimisha abataramira ayigeze kure mugihe hasigaye gusa iminsi ibarirwa ku ntoki iri rushanwa rigasozwa.

Yagize ati “Niteguye neza, urebye imyiteguro nyigeze kure, haba ku giti cyanjye ndetse no kuruhande rw’abo tuzakorana, ababyinnyi (…) ibyo aribyo byose uriya munsi uzagera duhagaze bwuma dutegereje y’uko nyine baduhamagara tukajya kwerekana ibyo tumazemo ibyumweru hafi bitatu dukora.”

Abajijwe ikindi akora mubuzima kitari muzika yavuze ko ari umunyeshuri muri ULK akaba ari nta kandi kazi cyanga ubushabitsi akora.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twisimiye ibiganiro mutugezaho

munyana solange yanditse ku itariki ya: 12-09-2015  →  Musubize

Shaka Kuraba Video

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka