Ngoma:Basanga kwizihiza umuganura gakondo biziye igihe
Abatutage bo mu Kagari ka Agatonde mu Murenge wa Kibungo ho mu Karere kaNgoma, ubwo bizihizaga Umunsi w’Umuganura kuri uyu wa 7 Kanama 2015 bavuze ko iki gikorwa kiziye igihe kuko kibibutsa indangagaciro nziza y’urukundo, gusangira no gufata ingamba zo kongera umusaruro baharanira kwigira.
Abenshi mu rubyiruko wasangaga ibyo kuganura ari bishya kuri bo ariko bakavuga ko basanze ari ikimenyetso gikomeye cy’ubumwe, gusangira, gusabana no guhiga kongera umusaruro.
Umunsi w’Umuganura ubundi wizihizwaga hagamije kumurika umusaruro w’ibyo Abanyarwanda babaga bejeje, bagasangira bawishimira ari na ko bafata ingamba zo kongera umusaruro.
Umwe mu basaza bari bitabiriye uyu muganura yagize ati “Umuganura wahuzaga Abanyarwanda bigatuma bose batekereza kimwe bagahiga bakanakunda igihugu. Ndasaba ko Abanyarwanda bajya bizihiza uyu munsi hagamijwe gusabanisha Abanyarwanda bafata n’umwanya wo guhiga kongera umusaruro.”
Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye uyu muganura bavuze ko batari bazi kuganura ibyo ari byo ariko ko nyuma yo kubikora byabigishije byinshi kandi byiza biva ku muco w’abakurambere babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kirenga Providence, mu ijambo rye yavuze ko umuganura ari ikimenyetso cyo kwihaza mu biribwa maze asaba ko wakongerwa mu makayi y’imihigo mu miryango.
Umunsi w’Umuganura, mu Murenge wa Kibungo kimwe n’ahandi mu Rwanda waranzwe no gusangira umusaruro bawishimira, aho abenshi bongeye kubona amafunguro atari amenyerewe nk’umutsima w’amasaka n’ibindi biryo bitetse kinyanrwanda kandi ubundi yarafatwaga nk’ipfundo ry’umuganura.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubu birakwiye kurwanya ingengabitekerezo na jenoside,n’ubundi bwicanyi bwose.