Muhanga: Barifuza ko Kagame yazava ku butegetsi amaze kubageza ku bindi byinshi mu ikoranabuhanga

Abikorera bo mu Karere ka Muhanga, abahagarariye amabanki n’abagize urwego rwa Sosiyete Sivile barasaba ko inginga y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yahinduka bakongera kwitorera Paul Kagame.

Bashingiye ku nyungu amaze kugeza ku Banyarwanda mu rwero rw’ubucukuzi bw’amabauye y’agaciro buvuguruye, aho u Rwanda rugeze ku rwego rwo kuyatunganya ku buryo bw’umushongi, iterambere ry’amabanki n’umutekano utuma abaturage bakora, abikorera basanga Perezida Kagame afite icyerecyezo cyiza gihagije ngo ingingo y’101 ivugururwe abe yakongera kwiyamamaza.

Sheikh Ismail Kajeguhakwa avuga ko Kagame yatangije urugamba rw'iterambere ry'ikoranabuhanga rishobora kuzatuma mu Rwanda bohereza icyogajuru mu isanzure.
Sheikh Ismail Kajeguhakwa avuga ko Kagame yatangije urugamba rw’iterambere ry’ikoranabuhanga rishobora kuzatuma mu Rwanda bohereza icyogajuru mu isanzure.

Umuyobozi Wungirije wa Banki ya Kigali/ Ishami rya Muhanga, Museruka Didace, avuga ko iyo igihugu kidafite umutekano usanga amabanki adatera imbere kuko ngo mu kwezi kumwe, ibihugu bihoramo intabara bihomba hafi miliyari 60 frw buri kwezi mu gihe ubu mu Rwanda banki zose zigaragaza urwunguko rushimishije.

Sheikh Ismaile Kajeguhakwa, umwe mu bikorera, avuga ko Kagame yatangije urugamba rw’iterambere ku buryo bitangaje kubona hari abana b’Abanyarwanda bageze mu masomo y’iby’ubumenyi bw’isanzure muri AMERIKA mu kigo gikomeye cya NASA.

Abacukuzi b'amabuye y'agaciro ngo biteze ko bazanagera kuri zahabu igihe Kagame yakomeza kuyobora igihugu.
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro ngo biteze ko bazanagera kuri zahabu igihe Kagame yakomeza kuyobora igihugu.

Akomeza avuga ko Kagame ari impano y’Imana yohererejwe Abanyarwanda kandi ko agifite byinshi byo gukora ku buryo nta mpamvu yo kumunyeganyeza kuko ibikorwa amaze kugeraho bigaragaza ko agikenewe ngo abisoze.

Kajeguhakwa yifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga itazitira paul Kagame ku zindi manda kuko ashingiye ku ikoranabuhanga Perezida Kagame amaze kugeza ku banyarwanda abona hari inzozi zizabyara byinshi, agira ati, “Inzozi zanjye nshingiye ku ikoranabuhanga abana b’abanyarwanda barimo nifuza ko yakomeza kutuyobora hanyuma iri koranabuhanga rikazatugeza ku Cyogajuru kizahagurukira i Kigali cyangwa mu zindi Ntara z’igihugu”.

Umuyobozi Wungirije wa BK/Ishami rya Muhanga, Museruka Didace, avuga ko amabanki yo mu Rwanda yunguka kubera umutekano utuma abantu bakora bakizigama.
Umuyobozi Wungirije wa BK/Ishami rya Muhanga, Museruka Didace, avuga ko amabanki yo mu Rwanda yunguka kubera umutekano utuma abantu bakora bakizigama.

Umuyobozi Wungirije w’Inteko Ishinga Amategeko/ Umutwe wa Sena, Jeanne d’Arc Gakuba, asanga ibitekerezo by’abaturage, by’ummwihariko abikorera, n’ibindi byiciro bizafasha kwemeza Perezida wa Repubulika kuzemera kwitangaho umukandida, nyum y’uko ingingo yamuzitiraga isa nk’iyamaze kuvugururwa hagendewe ku byifuzo by’Abanyarwanda.

Biteganyijwe ko nyuma y’igikorwa cyo kuganira n’abaturage mu byiciro byose, hagiye gutegurwa inyandiko izasimburaiya 101 iyari yanditse mu itegeko nshinga nyuma abaturage bakaritorera hakurikijwe ibizaba byakusanyijwe n’uko inteko ishinga amategeko izaba yanditse iyio ngingo nshya.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibyo Kagame yatugejejeho byinshi kandi adutegurira ibindi byinshi

Kanzayire yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

ibyiza byose bizagerwaho mu gihe dufite Kagame

james yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka