Musanze: Yarwanyije Leta imufashe imwitura amafaranga

Umwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR, akaza gufatirwa mu bikorwa byo guhungabanya umutekano muri 2001, avuga ko yitaweho ku buryo bushoboka anahabwa amafaranga yo gutangiriraho yiteza imbere ubwo yasozaga ingando i Mutobo kandi ngo nta handi biba ku isi bityo agasaba ko Perezida Kagame akomeza kuyobora u Rwanda.

Niyonshuti Thacien ufite ijisho rimwe wahoze mu mutwe wa FDLR, yabisabye kuri uyu wa 03 Kanama 2015 ubwo abasenateri Mukasine Marie Claire na Sebuhoro bakiraga ibitekerezo by’abafite ubumuga mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Musanze, ku ivugurwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.

Niyonshuti atanga avuga ko yarwanyije Leta imufashe imwitura amafaranga.
Niyonshuti atanga avuga ko yarwanyije Leta imufashe imwitura amafaranga.

Uyu mugabo wiyemerera ko yari umucengezi, ngo yafatiwe ku rugamba muri 2001 mu bikorwa byo guhungabanya umutekano afite ikibazo cy’ijisho rivirirana. Ingabo z’u Rwanda zamufashe ziramuvura azi ko azicwa yanga kuvuga mu gihe cy’ibyumweru.

Ariko icyamutangaje ngo amaze gukira, yajyanywe mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, ingando zirangiye ahabwa amafaranga yo guheraho yiteza imbere.

Agira ati“Ndifuza ko ingingo y’i 101 yahindurwa ntizongere no kwibukwa. Ubu mundeba mpagaze ahangaha nari ndi umucengezi n’iyi mpanuka y’ijisho ryanjye ni ho nayukuye mfatwa n’ ingabo za RPF baramvura nari nziko ndapfa ndakira.

Bananjyanye mu ngando bampa n’amafaranga, nk’umuntu wafatiwe ku rugamba arimo kurwanya Leta bakamuha n’amafaranga nta na handi byabaye ku isi.”

Ayo mafaranga ni yo yahereyeho asubira mu ishuri arangiza amashuri yisumbuye none uyu munsi ni umwarimu mu mashuri abanza.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka