Anita ni umuntu wajyaga angira inama, Imana nibishaka dushobora kuzasubirana–Producer David

Producer David utunganya indirimbo muri Studio ya Future Records avuga ko nubwo yatandukanye na MC Anita Pendo bahoze bakundana bishoboka ko igihe cyazagera bagasubirana.

Aganira na KT Idols cyatambutse kuri KT Radio tariki 01 Kanama 2015, Producer David yavuze ko Anita ari umuntu wajyaga amugira inama ku buryo ari kimwe mu bituma amukumbura.

Producer David nubwo yatandukanye na Anita avuga ko bashobora gusubirana kuko ngo akimukunze.
Producer David nubwo yatandukanye na Anita avuga ko bashobora gusubirana kuko ngo akimukunze.

Ati “Anita ni umuntu wajyaga angira inama njya mbikumbura, birashoboka ko twazasubirana, ntabwo njya mpagarika impamvu z’Imana nibona ko ari we tuzasubirana tuzasubirana.”

Nubwo Producer David avuga ko Imana ari yo izagena niba ashobora kuzasubirana na MC Anita Pendo avuga ko nta wundi mukunzi afite kugeza ubu, ariko ntiyerura ngo avuge niba ari kumushaka. Ati “Ntabwo navuga ko ndi gushaka umukunzi, ariko na none sinavuga ko ntari kumushaka kuko hari ubwo ushobora kubona abantu ukavuga ngo noneho ndahitamo nde!”

Producer David akubutse mu gihugu cya Kenya, aho yari yagiye gukomereza akazi ke ko gutunganya indirimbo muri Studio ya MainSwitch Production isanzwe itunganya indirimbo z’umuhanzi Jaguar wo muri Kenya.

Producer David ngo arashaka kuzamura rya Peace ku buryo rimenyekana muri EAC yose.
Producer David ngo arashaka kuzamura rya Peace ku buryo rimenyekana muri EAC yose.

Yagiyeyo ku butumire bw’iyo studio agiye gutunganya alubumu y’umuhanzi witwa Papa Denis uherutse gukorana indirimbo n’umuhanzikazi Tonzi wo mu Rwanda, ariko ngo akigera muri iyo studio babonye impano ye basanga atabacika nk’uko yabitangarije KT Idols.

David azwiho kuba akorana bya hafi n’umuhanzi Jolis Peace bamaranye imyaka igera hafi kuri itanu. Kuva batangiye gukorana ngo yafashije Peace mu bintu byinshi nk’uko Peace ubwe na we aherutse kubitangariza KT Idols.

Muri KT Idols David yagize ati “Peace twatangiye gukorana muri 2012, twakoze indirimbo nyinshi zitandukanye. Namufashe ataramenyera gukora umuziki wa ‘live’ mwegereza band ya studio yacu ku buryo ubu ngubu ari ku rwego rushimishije.”

Nyuma yo kuva muri Kenya Producer David ngo afite gahunda yo gufasha Peace ku buryo izina rye rizamenyekana nibura muri Africa y’Uburasirazuba nk’uko amazina y’abahanzi bakomeye muri ako gace nka Diamond, Chameleone, Radio & Weasel n’abandi yamenyekanye.

Iyo gahunda ngo izabanzirizwa n’imishinga y’indirimbo eshatu Peace azajya gukorana muri Kenya n’abahanzi barimo Kidumu na Jaguar. Producer David ni we washinze studio ya Future Records, akaba kuri ubu akorana na Alpha Entertainement ibarizwamo abahanzi Jolis Peace na Phionah Mbabazi.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka