Muhanga: Batwitaga ba "Gakweto" tutarabona Kagame-Abarezi

Abarezi bo mu mirenge igize Akarere ka Muhanga baravuga ko kubera ibyiza bagejejweho na Perezida Kagame bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka bakongera bakumutorera kuyobora kuko ntawundi babona ushoboye.

Bahereye ku bijyanye n’uburezi kuri bose, kurwanya ivangura ry’amoko n’uturere mu burezi, amashuri makuru yiyongereye no kubatera inkunga mu mwarimu SACCO, abarimu bo mu karere ka Muhanga basanga hmwe n’ibindi yabakoreye Perezida Kagame ari intwari y’u Rwanda rw’ubu n’uruzavuka.

Abarezi bo mu Karere ka Muhanga bifuza ko manda z'umukuru w'igihugu zaba imyaka irindwi ifunguye kuri bose.
Abarezi bo mu Karere ka Muhanga bifuza ko manda z’umukuru w’igihugu zaba imyaka irindwi ifunguye kuri bose.

Abarimu bavuga ko nk’abagira uruhare rwa buri munsi mu gutanga ubwenge n’uburere bibabaje kubona abo bareraga ari bo bamaraga gutera imbere bakabahimba amazina y’urukozasoni agamije kubaca intege.

Abarimu bavuga ko Kagame yitegereje neza agasanga nta murezi wagombye gukomeza kwiturwa inabi ku byiza akora agahitamo kubashyiraho Umwalimu SACCO ubu bose birahira ibyiza koperative umwalimu SACCO imaze kubagezaho.

Mukamusonera Alphonsine urerera ku Kigo cy’Amashuri cya Remera avuga ko icyamuteye gusaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka ari uko yasanze nta Munyarwanda wabura ubwenge ngo yikure kuri Kagame n’iterambere yabagejejeho.

Mukamusonera avuga ko Kagame yabakuriyeho kwitwa ba "Gakweto".
Mukamusonera avuga ko Kagame yabakuriyeho kwitwa ba "Gakweto".

Akomeza avuga ko kubera iterambere ry’ubwenge, inyito zisuzuguza umurezi zakuweho kubera Kagame. Agira ati “Mutubwirire Kagame muti ‘n’ubundi ni wowe waduhaye icyerecyezo 2020 kandi nturagezaho, turifuza ko wazayobora, ukayobora, ukayobora, kandi nta mwarimu wo mu Karere ka Muhanga wifuza kuba yapfa ataragutora kuko watumye tuva ku izina “gakweto”.

Abarezi kandi ngo babashije kwiga bakuze kuko uburezi bwa mbere y’ubuyobozi bwa Kagame bwahezaga abashaka kwiga yaba amashuri abanza yaba amashuri yisumbuyre ndetse na za kaminuza none ubu abarezi babasha kwiga kuko za kaminuza ziyongereye, mu gihe uwaburaga amahirwe yo kujya muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda imwe rukumbi yafatwaga nk’utazi ubwenge kandi na we ashoboye.

Abarezi bo mu Karere ka Muhanga basanga manda z’umukuru w’igihugu zashyirwaho nta mupaka mu gihe perezida yaba agishoboye kandi abaturage bamwemera akaba yajya yiyamamariza manda imwe y’imyaka irindwi ifunguye.

Senateri Niyongana avuga ko ibyifuzo by'abarezi b'i Muhanga bizifashishwa mu kunononsora inyandiko zizashingirwaho mu gutegura Kamarampaka.
Senateri Niyongana avuga ko ibyifuzo by’abarezi b’i Muhanga bizifashishwa mu kunononsora inyandiko zizashingirwaho mu gutegura Kamarampaka.

Ibitekerezo byatanzwe n’abarezi bizakusanyirizwa hamwe n’iby’abandi baturage bose hanyuma hemezwe niba ingingo y’101 yahinduka koko n’uburyo yahindukamo. Kugeza ubu abaturage bakabakaba hafi miliyoni enye bakaba baranditse amabaruwa agashyikirizwa inteko basaba ko iyo ngingo yahinuka bakongera kugira amahirwe yo gusaba Paul Kagame kongera kubayobora.

Abasenateri n’abadepite baganiriye n’ibyiciro bitandukanye by’abatuye mu Karere ka Muhanga bavuga ko nyuma yo gusuzuma ubu busabe no kwanzura ku bitekerezo baganiriye n’abaturage hazabaho kugaruka kubasaba gutora muri Kamarampaka kandi ko igihe Paul Kagame asigaje kuri manda ye ya kabiri kizarangira byose byaratunganye.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yabakijije igisuzuguriro none muzamure amajwi yanyu tumushyigikire

mugeni yanditse ku itariki ya: 4-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka