Kirehe: Bifuza gukomezanya na Kagame kugira ngo babumbatire hamwe ibyo yabagejejeho

Abakora muri servise y’ubuzima bagizwe n’abaganga n’umushinga Partners in Health baganira n’intumwa za rubanda ku wa 1 Kanama 2015 bavuze ko kuba bifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora atari ukumunaniza ahubwo ari ugufatanya kubumbatira iterambere yabagejejeho rijyanye cyane cyane n’ibikorwa by’ubuzima.

Uwera Vestine umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kigarama agira ati “nanditse ko ingingo y’101 ihinduka mbikuye k’umutima, nagize amahirwe yo kwiga kubera Perezida wahaye abakobwa ijambo ubu nkaba nyobora ikigo nderabuzima, amavuriro arubakwa umunsi k’uwundi, mu mutubwirire ko kuba dushaka ko ingingo 101ivugururwa Atari ukumunaniza ni ukugira ngo dukorane tubumbatira iterambere atugejejeho”.

Abakora muri serivisi z'ubuzima bari bitabiriye ibiganiro ku ivugururwa ry'Itegeko Nshinga ari benshi.
Abakora muri serivisi z’ubuzima bari bitabiriye ibiganiro ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ari benshi.

Nkurayije Venuste avuga ko Perezida Kagame yakoze ibikorwa byinshi by’indashyikirwa n’amahanga atangarira bakaba badashaka kubura umugabo w’ingirakamaro.

Ati“ iyo ugeze mu bihugu duturanye usanga bose bifuza Perezida Kagame, sitwe twamwitesha tubona iterambere yatugejejeho, murebe ubwisungane mu kwivuza nta muntu ukirembera mu rugo, manda si ngombwa akwiye guhorana uburenganzira bwo guhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda turacyamukeneye”.

Rwagasore Felix avuga ko ubuzima bwo kurama k’umunyarwanda bwavuye ku myaka 35 none bugeze kuri 65, ikindi ngo u Rwanda rwabaye mwarimu mu kurinda umutekano ku isi ati“ si ukumunaniza rwose manda ni ikomeze ibe imyaka irindwi ariko havemo igika gishyiraho umubare wa manda z’umukuru w’igihugu, igihe cyose Perezida Kagame azabe afite ububasha bwo kwiyamamariza kuyobora igihugu”.

Uwimana Marie Chantal asanga kuvuga ibyo Perezida Paul Kagame yakoze bitarangira kuko yazamuye abagore cyane ati“ ni umubyeyi ntawabona uko abivuga, yaharaniye uburinganire umugore asubizwa ijambo ubu mu bikorwa by’ubuvuzi harimo ba digiteri b’abagore, ese umuntu yaba yesa imihigo agahabwa manda? ndumva yayobora kugeza igihe ashaka kuruhuka k’ubwe”.

Itsinda ry’abadepite bakorera uruzinduko mu karere ka Kirehe bagizwe na Hon Mujawamariya Berthe, Hon Rusiha Gaston na Hon Munyangeyo Théogène basezeranyije abitabiriye iyo nama kuzasohoza ubutumwa bukubiyemo ibyifuzo byabo kandi imyanzuro izavamo bakayibashikiriza mu gihe cya vuba.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka