Mu rwego rwo gukomeza kwitegura igikombe cy’Afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN),ikipe y’igihugu "Amavubi" akomeje imikino ya gicuti,aho ku wa kabiri taliki ya 28/07/2015,iyi kipe yatsinzwe n’abatarengeje imyaka 23 y’Afrika y’epfo.
Nyuma y’uyu mukino,iyi kipe yagombaga kwerekeza mu gihugu cya Ecosse,aho yagombaga kumara ibyumweru bibir mu myitozo ndetse banakina imikino ya gicuti n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Ecosse.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyabanga mukuru wa Ferwafa,Me Mulindahabi Olivier,yadutangarije ko bakomeje kugira ikibazo cy’ibyangombwa by’inzira (visas) ariko bakomeje kubishakisha
"Amataliki twagombaga kugendera yarahindutse kubera ibyangombwa by’inzira bitari kubonekera igihe,gusa ariko n’ubundi twari twahinduye amataliki tukazagenda taliki ya 04/08,kuko ari bwo abakinnyi bakinnye CECAFA bagombaga kuba bahageze"
Mu gihe iki kibazo cya Visas cyarenza iki cyumweru kitarakemuka,hari amakuru avuga ko uwo mwiherero wahita usubikwa,bikba byaba bibaye nyuma y’umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Nigeria y’abatarengekje imyaka 23 nawo wasubiswe.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|