Gisagara: Barasaba ko Perezida Kagame akomeza urugendo yatangije rwo kubaka igihugu

Abagize urugaga rw’abikorera n’abahagarariye amakoperative mu karere ka Gisagara, barasaba ko Perezida Kagame ahabwa amahirwe yo gukomeza kubayobora, kuko iteramberere yabagejejeho rigaragara kandi hakiri urugendo batifuza ko ahagarara atarusoje.

Kuri iki cyumweru tariki 2 Kanama 2015 abikorera bo muri aka karere baganiraga n’abadepite barimo Hon. Mukandutiye Speciose na Hon. Thierry Karemera ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga, abaturage bagaragaje ko bifuza ko ihinduka nta mpaka, bakazabasha kongera kwitorera Perezida Kagame ku zindi manda.

Abagize amakoperative barashima ko ubuyobozi bwiza bwabahaye amahirwe yo gukora imishinga ibateza imbere.
Abagize amakoperative barashima ko ubuyobozi bwiza bwabahaye amahirwe yo gukora imishinga ibateza imbere.

Batanga ingero nyinshi zituma badashaka ko Perezida Kagame azahagararira kuri manda ebyiri azaba asoje mu 2017, aho bavuga ko benshi muri bo ibyo bagezeho mu kwikorera kwabo babikesha amahirwe bahawe n’ubuyobozi bwiza bwe, kuba uyu munsi babona uburyo bwo kwagura ibyo bakora ndetse no guhagurutsa imishinga.

Kamugisha Athanase uhagarariye ishyirahamwe ry’abakora imyuga mu gakiriro ka Save yagize ati "Uyu munsi twashyiriweho aho duhuriza imbaraga zacu tugakora ngo twiteze imbere kandi ubona ko bigenda biza kuko abantu batagiraga imirimo ubu baza bakiga imyuga, ibyo tubikesha ubuyobozi bwiza bwa Kagame arashoboye nayobore rwose."

Abikorera ku giti cyabo barashaka gukomezanya urugendo rw'iterambere na perezida Kagame.
Abikorera ku giti cyabo barashaka gukomezanya urugendo rw’iterambere na perezida Kagame.

Mukamana Jeanne ukora ubucuruzi mu murenge wa Mugombwa, avuga ko abagore mbere batagiraga ijambo ku mafaranga mu rugo, ariko ubu nabo bakora imishinga, atagira amafaranga akegera Sacco akagurizwa agakora maze akagira uruhare ku iterambere ry’urugo.

Ati « Perezida Kagame yazanye iterambere tutari twarigeze, bigaragara ko yita ku bo ayobora kandi ko hari aho yifuza kubageza mu iterambere, higira ushaka rero kumuhagarika ataratugeza aho utujyanye.»

Abenshi mu batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo ya 101 muri aba bikorera, bagaragaje ko bifuza ko perezida Paul Kagame yahabwa amahirwe yo gukomeza akayobora, umubare wa manda ukavaho, uko manda irangiye abaturage bakajya bitorera uwo bashaka bakurikije ubafitiye akamaro.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka