Muhanga: Ngo abahinzi ntibagisuzugurwa kubera ubuyobozi bwa Kagame
Abahinzi bo mu Karere ka Muhanga barifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka bakongera guhabwa amahirwe yo kwitorera Perezida Kagame kuko yahinduye ubuzima bw’abahinzi basuzugurwaga mu myaka yashize.
Abahinzi bavuga ko iyo Kagame ataza kuyobora u Rwanda nta muhinzi wari kuzatera imbere kuko ubuhinzi mu Rwanda bwafatwaga nk’umwuga usuzuguritse ku buryo kuvuka mu muryango w’abahinzi byatezaga ipfunwe n’agasuzuguro ku mwana w’umuhinzi imbere y’umwana uvuka mu muryango w’abize.
Kubera ubuyobozi bwiza, nyuma yo gushyirirwaho amakoperative no kuvugurura ubuhinzi bakava ku guhingira inda gusa bagakora ubuhinzi bw’umwuga abahinzi ngo bahinduye ubuzima barushaho kubaho neza.
Kanyemera Léonard, umuhinzi ukorera muri Koperative IABM Makera, avuga ko umuhinzi yari umuntu witinya, utagera imbere y’abandi kuko wasangaga atabarirwa mu bakozi.
Agira ati “Mbere umuhinzi yitwaga ngofero, umwana wa ngofero ntahinguke mu ishuri, ariko kuko ubuhinzi busigaye ari umurimo abana bacu bariga”.
Abahinzi bavuga ko politiki yo kuvugurura ubuhinzi isigaye yaravuye ku kuba amabwiriza ahubwo isigaye yigaragaza n’aho abize andi mashuri bifuza kuba abahinzi kuko guhinga byavuguruwe.
Abenshi mu bahinzi, babarirwa mu 1000 bari bitabiriye ibiganiro n’abasenateri, bagaragaza ko bifuza ko manda z’umukuru w’igihugu zaba imyaka irindwi ifunguye.
Abasenateri bari bayobowe na Galcan Niyongana bavuga ko ibyifuzo by’abahinzi ku gushimangira ubusabe bwabo bashyikirije Inteko ishinga amategeko mu nyandiko ku ivugururwa ry’ingingo y’101 bufite ishingiro kuko ubutegetsi bw’Abanyarwanda buri mu biganza byabo.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muri ibi biganiro intumwa za rubanda zagiranye n’ abaturage, Rwose abanyarwanda bagaragaje urukundo abanyarwanda bafite Perezida Kagame ndibaza ko abadepite n’ abasenateri, abanyarwanda baba hanze n’ isi yose yabyiboneye
banyarwanda , muhuze ibitekerezo byanyu maze dutore Paul Kagame akomeze atugeze ku iterambere yatwemereye