Abajyaga bibaza aho naburiye ubu nabonetse-Auddy Kelly

Umuhanzi Audace Munyangango uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Auddy Kelly aratangariza abakunzi be ko batazongera kumubura dore ko ngo yari ahugijwe n’amasomo none akaba yayarangije.

Auddy Kelly ni umwe mu bahanzi bazamukanye ingufu nyinshi nk’umwe bahanzi bavugwagaho ubuhanga buhanitse haba mu ijwi ndetse no mu miririmbire nyamara nyuma y’igihe gito atangiye kumenyekana yahise yongera arazimira.

Auddi Kelly n'umwe mu barimu bamwigishije.
Auddi Kelly n’umwe mu barimu bamwigishije.

Uyu muhanzi uririmba mu njyana gakondo wari utangiye kwigwizaho imbaga y’abafana akongera akazimira, byatumye abenshi mu bari batangiye gukunda ubuhanzi bwe babyibajijeho cyane.

Mu kiganiro twagiranye, Auddy Kelly, atazuyaje yagize ati “Ubu ibyishimo ni byose, amasomo yagiye ku ruhande, abibazaga aho naburiye ntibazongera kumbura ukundi.”

Auddy Kelly ni umwe mu banyeshuri barangije amasomo yabo muri uyu mwaka wa 2015 akaba yigaga mu cyahose ari Ishuri Rikuru ry’ Imari n’Amabanki, SFB, kuri ubu ryagizwe Kolegi y’Ubucuruzi n’Ubukungu, CBE muri Kaminuza y’u Rwanda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Toutes mes félicitations Auddy,t’as fait un grand travail vrema courage et bne chance.

niyonshuti yanditse ku itariki ya: 5-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka