Shyira: Afata Perezida Kagame nka Malayika woherejwe n’Imana

Rubanda Jean Berekimasi, umusaza w’imyaka 86 utuye mu Kagari ka Kimanzovu mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu avuga ko afata Perezida Kagame nka Malayika Imana yoherereje Abanyarwanda.

Agira ati “Ubundi igituma navuze ko Kagame ari Malayika wadutumweho ni uko twari tumeze nk’inyoni itagira icyari. Bwacyeye mu gitondo tubona malayika araje araduhumuriza. Ubwose umuntu waduhumurije si Malayika koko Imana yadutumyeho?”

Muzehe Rubanda Jean Berekimasi afata Kagame nka Malayika Imana yoherereje mu Rwanda.
Muzehe Rubanda Jean Berekimasi afata Kagame nka Malayika Imana yoherereje mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko yabahaye umushahara binyuze muri VUP ubu bakaba bahembwa buri kwezi kandi ntaho bakora.

Uyu musaza wanasaigajwe inyuma n’amateka ashima kuba ari mu bahabwa amafaranga y’ingoboka akaba ameze neza. Agira ati “ Nari narasigaye inyuma pee!! None nsigaye mfata ibifaranga meze neza cyane. Yanyubakiye inzu,mfite amatungo abiri. Yewe ni Rudasubwa, icyo ni cyo mushimira”.

Abatanze ibitekerezo byabo babarirwa muri 60 bose bagaragaje ko ingingo y’101 ikwiye guhinduka Perezida Kagame agakomeza kubayobora, bashingiye cyane cyane ku mutekano yabagejejeho, ku burezi budaheza, ku bikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi wageze i Shyira ndetse n’umuhanda Vunga-Shyira na Shyira-Jomba yatumye basusuruka bagatwererana n’abandi.

Bashimira Perezida Kagame ku mibereho myiza, ubutabera, ibikorwa remezo n'ibindi bigaragaza imiyoborere myiza yagejeje ku baturage ba Shyira bakifuza ko yabayobora ubuziraherezo.
Bashimira Perezida Kagame ku mibereho myiza, ubutabera, ibikorwa remezo n’ibindi bigaragaza imiyoborere myiza yagejeje ku baturage ba Shyira bakifuza ko yabayobora ubuziraherezo.

Banagarutse kandi ku mibereho myiza yagejeje ku baturage binyuze muri gahunda ya VUP, kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, guteza imbere umugore ndetse n’imiyoborere myiza yahuje Abanyarwanda ikimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka