Umusirikare wa Kongo wafashwe atema ibiti mu Rwanda yasubijwe iwabo

Sgt Boliya Rowata Joseph, umusirikare wa Repubulika iharanira Demorakarasi ya Kongo, wafatiwe mu Rwanda amaze gutema ibiti 82 by’abaturage mu ishyamba rya Kanyesheja mu Rwanda ku wa 26 Nyakanga 2015 yashyikirijwe EJVM, itsinda ry’ingabo z’ Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari, ICGLR, zishinzwe kugenzura iby’imipaka hagati y’u Rwanda na Kongo kuri uyu wa 1 Kamena 2015 ngo zimushyikirize igihugu cye.

Sgt Boliya yashyikirijwe ingabo za EJVM hamwe na Cpl Sambuza wafatiwe mu Rwanda ku wa 19 Nyakanga 2015 yasinze ateza umutekano muke mu irimbi rya Karundo, atuma abaturage bagiye gushyingura bavayo batarangije ibyo barimo, ingabo z’u Rwanda zatabaye zigasanga bari bahunze uwo musirikare wa Kongo.

Sgt Rowata wafashwe atema ibiti (ibumoso) naho Cpl Sambuza wafashwe yasinze (iburyo).
Sgt Rowata wafashwe atema ibiti (ibumoso) naho Cpl Sambuza wafashwe yasinze (iburyo).

Kubera uburyo abasirikare ba Kongo bafatirwa mu Rwanda basubizwa iwabo bakabeshya ko bakorewe iyica rubozo, ingabo za EJVM zikaba zifuje guca uwo muco wo kunyuranya ku ibyo abafashwe bavuga.

Col Okandza Fulbert, Umuyobozi Wungirije w’Ingabo za EJVM, yatangaje ko kubera uburyo ibyo abasirikare ba Kongo baba bafatiwe mu Rwanda bavuga bakiiri bakiri ku butaka bw’u Rwanda usanga bitandukanye n’ibyo bavuga bageze iwabo, ngo bagiye gushyira uburyo bwo gutuma imvugo iba imwe.

Yagize ati “Ubushize abasirikare twatwaye bavuze ko bahohotewe ndetse bakorerwa iyicarubozo, mu gihe barikiri mu Rwanda bavugaga ko bafashwe neza. Turashaka ko hazajya hemezwa imvugo imwe haba mu Rwanda no muri Kongo.”

Cpl Sambuza wafatiwe mu irimbi rya Karundo yavuze ko afatwa atigeze ahohoterwa ahubwo avuga ko mu gihe yari afite ubwoba ingabo z’u Rwanda zamufashe neza zikanamuha ubujyanama kubera ko yari yahungabanye.

Abasirikare bafashwe bahatwa ibibazo n'ingabo za EJVM.
Abasirikare bafashwe bahatwa ibibazo n’ingabo za EJVM.

Yagize ati “Sinahohotewe cyangwa ngo mfatwe nabi, nahabwaga icyayi n’umugati, nkarya saa sita na nimugoroba. Ntakibazo nagize uretse ihungabana ubwo nafatwaga kandi narahumurijwe birashira.”

Abajijwe uko yafashwe, avuga ko yari aje gusuhuza umusirikare w’u Rwanda wari ku mupaka ngo ahita amukomeza amubwira ko yinjiye mu Rwanda. Abajijwe niba umusirikare yasuhuzaga baziranye, Cpl Sambuza avuga ko atamuzi ari bwo bwa mbere yari amubonye ariko ngo ntiyari azi aho umupaka uherereye.

Sgt Boliya we yemera ko yafashwe atema ibiti byo gutwika amakara. Ngo yisanze yazengurutswe n’abasirikare b’u Rwanda benshi bamushyira imbere baramutwara. Avuga ko nta kibi yigeze akorerwa cyakora na we akavuga ko atari azi ko aho yatemaga ibiti ari mu Rwanda.

Umusirikare w’u Rwanda watanze abasirikare ba Kongo, Maj Augustin Bigabo, yavuzeko u Rwanda rwahisemo gusubiza abasirikare ba Kongo kuko basanze nta kibazo gikomeye babashinja.

Avuga babafata kubera amakenga ko baba ari aba FDLR bashaka guhungabanya umutekano ariko ngo iyo basanze ari abasirikare ba Kongo barabarekura.

Sgt Boliya wafashwe ku wa 26 Nyakanga 2015 yari kumwe n’abandi basirikare batatu bamuhagarikiye atema ibiti byo gutwika amakara mu ishyamba ryo mu Rwanda riri i Kanyesheja, bahita biruka aba ari we ufatwa.

Kuva muri 2013, abasirikare ba Kongo 22 bamaze gufatirwa mu Rwanda barenze imipaka ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka