Muhazi: Abaturanyi ba Perezida Kagame bifuza ko yakomeza kuyobora u Rwanda kugeza ashaje

Abaturage bo mu Murenge wa Muhazi, Perezida Paul Kagame atuyemo, mu Karere ka Rwamagana, barasaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa, agakomeza kuyobora u Rwanda kugeza igihe azasazira ngo kuko inyungu yagejeje ku Banyarwanda zisumba kure agaciro k’ “umubare wa manda”.

Abaturage babarirwa mu 4500 bo muri uwo murenge babisabye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015, ubwo bari bateraniye mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Kabare baganira n’abadepite ku busabe bagaragaje mu nyandiko bw’uko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka bagakomeza gutora Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Abaturage bo mu Murenge wa Muhanzi bifuza ko Itegeko Nshinga rivugururwa umuturanyi wabo, Perezida Kagame, agakomeza kuyobora u Rwanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Muhanzi bifuza ko Itegeko Nshinga rivugururwa umuturanyi wabo, Perezida Kagame, agakomeza kuyobora u Rwanda.

Nubwo bahuje ibitekerezo n’abandi Banyarwanda basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa, abaturage b’Umurenge wa Muhazi, bafite umwihariko w’uko baturanye na Perezida Kagame muri uwo murenge. Ibyo na byo bikabatera ishema ryo kwishimira uyu muyobozi wo ku rwego rw’ikirenga baturanye kandi utabahutaza.

Aba baturage bavuga ko iterambere rusange, umutekano n’icyizere cy’ubuzima Perezida Kagame yahaye Abanyarwanda ari byo shingiro ryo gusaba ko akomeza kuyobora u Rwanda kugeza ashaje aho kugira ngo abantu bamugerere manda.

Umusizi Rwabuneza Modeste wo muri uyu murenge, agira ati:
“Turacyashaka Kagame Paul…
Aho kubara umubare wa manda
Turebe inyungu za Rubanda
N’aho twerekeza uru Rwanda…

No kuba u Rwanda rukiriho
Ni we watubereye Umuvunyi
Atuvuvunura mu magorwa
Maze atuvunjira demokarasi
Iwacu impundu ziravuga.
Ni yo mpamvu twese tugira tuti
‘Turashaka Kagame Paul’.”

Umusizi Rwabuneza Modeste ati "aho kubara umubare wa manda turebe inyungu za rubanda."
Umusizi Rwabuneza Modeste ati "aho kubara umubare wa manda turebe inyungu za rubanda."

Mu biganiro, abaturage b’Umurenge wa Muhazi bishimira kuba baturanye n’Umukuru w’Igihugu kandi akaba yarabagejejeho iterambere ritajegajega ririmo ubuhinzi n’ubworozi. Muri uyu murenge kandi, ni ho hubatse Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kitazigurwa wishimirwa n’abahatuye ukaba n’urugero ku bahagenda.

Butera Augustin, umusaza uturanye na Perezida Kagame mu Mudugudu w’Amagaju mu Kagari ka Ntebe mu Murenge wa Muhazi, avuga ko bimuvuye ku mutima, yandikiye Inteko Ishinga Amategeko, asaba ko ingingo y’101 ihinduka kugira ngo bakomeze gutora Perezida Kagame ku bw’ibyiza bitarondoreka yakoreye Abanyarwanda kandi bakaba bamubonamo imbaraga zo kubageza ku ntera ishimishije kurushaho.

Umusizi Rwabuneza Modeste ati "aho kubara umubare wa manda turebe inyungu za rubanda."
Umusizi Rwabuneza Modeste ati "aho kubara umubare wa manda turebe inyungu za rubanda."

Muri uyu murenge, ibyiciro bitandukanye by’abaturage bavuga ko Perezida Kagame yakoze ibikorwa by’indashyikirwa byabavanye mu bukene kandi bikabaha umutekano n’agaciro. Mu bikorwa remezo bishimira harimo imihanda, amazi n’amashanyarazi.

Nubwo ibyo bikorwa bitaragera hose, aba baturage bavuga ko nibakomeza kuyoborwa na Perezida Kagame, bizabageraho ntawe usigaye.

Abadepite Mukayuhi Rwaka Constance na Nyiragwaneza Athanasie, bakiriye ibitekerezo by’aba baturage, babijeje ko Inteko Ishinga Amategeko iha agaciro gakomeye ubusabe bwabo kandi ikazabusuzumana ubushishozi kugira ngo hafatwe umwanzuro ukwiriye.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri pe umva ahubwo yaba gutora ×2 byemewe nayamuha mana azayobore paka agiye muzabukuru gusa icyamunyereka nkamukoraho rwose ndabyifuza icyampa akabona SMS Wenda yanyumva

nsanzabaganwajeanluc yanditse ku itariki ya: 1-08-2015  →  Musubize

NITWA.Ndayisaba,APPOLINAIRE,KARONGI .Ndashakako iryotegeko ryahinduka akazayobora kugeza aruhutse

ndayisaba yanditse ku itariki ya: 1-08-2015  →  Musubize

Umubyeyi wacu turi kumushaka twese ngo akomeze atuyobore

Iyamuremye Jean bosco yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka