Burera: Abanyeshuri barifuza ko Kagame yabera icyitegererezo abandi baperezida

Abanyeshuri biga muri kaminuza, bakomoka mu karere ka Burera, bafite icyifuzo cy’uko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda yahinduka Perezida Paul Kagame agakomeza kuyobora, akazabera icyitererezo abandi baperezida bo mu Rwanda bazamukurikira ndetse n’abo mu bindi bihugu, kubera ibyiza byinshi azaba yaragejeje ku Banyarwanda.

Kuwa gatanu tariki 31 Nyakanga 2015 ubwo abo banyeshuri babarirwa muri 60, baganiraga n’abasenateri ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga, bagaragaje ko bagikeneye kuyoborwa na Perezida Kagame watumye abana bose b’Abanyarwanda bagira amahirwe yo kwiga kandi mbere harigaga abana b’abifite gusa.

Abanyeshuri batanze ibitekerezo bahamya ko Perezida Kagame ariwe watumye abana bo mu Rwanda bose bagira amahirwe yo kwiga.
Abanyeshuri batanze ibitekerezo bahamya ko Perezida Kagame ariwe watumye abana bo mu Rwanda bose bagira amahirwe yo kwiga.

Aba banyeshuri bo muri kaminuza bahamya ko Perezida Kagame ariwe watumye biga kaminuza mu gihe hari haje gahunda y’ubudehe yari igiye gutuma bamwe mu banyeshuri b’abakene bahagarika kwiga.

Ngabonziza Adrien wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR-CASS) avuga ko muri 2013 ubwo hazaga gahunda y’ubudehe mu banyeshuri biga muri kaminuza, bimwe muri ibyo byiciro byari birimo amakosa bityo haboneka abanyeshuri benshi bari mu cyiciro cya gatatu n’icya kane kandi abemerewe kwiga bari abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Ibyo ngo byatumye bamwe mu banyeshuri babaho nabi ku ishuri abandi babura ayo kwiyishyurira, abandi barirukanwa, maze Perezida Kagame arabagoboka. Agira ati “Perezida Kagame niwe waje gufata umwanzuro ko abanyeshuri bose bagomba kubareka ku ishuri bakiga.”

Abanyeshuri biga muri kaminuza bo mu karere ka Burera bifuza ko Perezida Kagame yazabera icyitegererezo abandi ba perezida.
Abanyeshuri biga muri kaminuza bo mu karere ka Burera bifuza ko Perezida Kagame yazabera icyitegererezo abandi ba perezida.

Uyu munyeshuri na bagenzi be bahuriza ku kuba ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yavugururwa, Perezida Kagame agakomeza kuyobora, agakomeza kugeza ibyiza byinshi ku banyarwanda bityo akazabera ikitegererezo abandi baperezida.

Ati “Bitewe n’uburyo tubona Perezida Kagame ayobora ndetse n’ubudasa bwe arusha abandi baperezida bose bayoboye u Rwanda, turifuza ko yazakomeza akayobora, bityo akatubera icyitegererezo, tukaba twamwigiraho byinshi, mu zindi manda…kuburyo n’abandi bazatorwa, bazaza bayobora bagendeye ku buryo yayoboye ku gihe cye.”

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka