Kivuruga: Bifuza gutora Kagame rimwe rizima bakazasubira gutora batora uzamusimbura amaze kunanirwa

Ubwo intumwa za rubanda zari mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo by’abaturage kubijyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga by’umwihariko ingingo y’101, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015, abaturage basabye ko bazatora rimwe gusa ubundi bakazongera gutora batora uzasimbura Kagame ubwo we ubwe azaba amaze kugaragaza ko ananiwe.

Bagaragaje ko ibyinshi bamaze kugeraho babikesha Perezida Paul Kagame kuko yagize uruhare mu gihundura ubuzima bwabo ku buryo bumva kuzongera kuyoborwa na we hari ibindi byinshi ashobora kubagezaho bakaba batakwitesha ayo amahirwe.

Mazimpaka Patrick, umuturage w'i Kivuruga, asaba ko babareka bagatora Kagame akabayobora ubuziraherezo.
Mazimpaka Patrick, umuturage w’i Kivuruga, asaba ko babareka bagatora Kagame akabayobora ubuziraherezo.

Mpazimpaka Patrick wo mu Kagari ka Sereri mu Murenge wa Kivuruga yishimira ibyo amaze kugeraho agasaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa ubundi bagatora Kagame ubuziraherezo bakazongera kujya gutora bagiye gutora uzamusimbura.

Agira ati “Banyubakiye inzu bamaze kuyinyubakira isima sinakubwira, ubu n’inka ndayifite. Ku bwanjye Kagame no mu gitondo twamutora kandi ibyo nshaka n’uko twamutorere kimwe ntutuzongere.”

Nyiransabimana Marie Louise, we avuga ko nk’abagore, badatoye Kagame baba bahombye kuko ngo imyenda bazajyana gutora bamaze kuyimesa bategereje ko igihe cy’amatora kigera.

Abaturage ba Kivuruga bo bifuza gutora Kagame rimwe rizima bakazasubira gutora bajya gutora uzamusimbura ubwo azaba ananiwe.
Abaturage ba Kivuruga bo bifuza gutora Kagame rimwe rizima bakazasubira gutora bajya gutora uzamusimbura ubwo azaba ananiwe.

Agira ati “Tutamutoye twaba twirimiye ingenga, tugomba kumutora nk’abagore! Mumubwire ko ba mutima w’urugo ba Kivuruga twameshe imyenda ibitse kuko iyo tuzambara tugiye gutora ntabwo ari iyi, twarayibitse ni iniforume. Mu Kivuruga ntabwo twari dusobanutse 100% ariko ubu ntimwadutandukanya n’abanyamujyi, tugeze mu mujyi ntimwavuga ngo umukiga araje ntabwo tukira babandi mwavugaga.”

Kimwe no mu yindi mirenge 10 y’Akarere ka Gakenke intumwa za rubanda zimaze kugeramo abatuye muri Kivuruga na bo bakaba bifuza ko Kagame yakongera kubayobora kandi agakurirwaho manda kugira ngo azabayobore ubuziraherezo.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka