Ruhango: Urubyiruko ruvuga ko hari byinshi rugikeneye kwigira kuri Kagame
Urbyiruko rwo mu karere ka Ruhango, ruravuga ko rufite aho ruvuye heza kubera Kagame, rugasaba abadepite ko badakwiye ku rwima amahirwe yo gukomeza kugendana na Kagame, kuko hari byinshi rukeneye gukomeza kumwigiraho.
Rwabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2015, ubwo rwatangaga ibitekerezo imbere y’abadepite bayobowe na Byabarumwanzi Francois, ku ivugururwa ry’itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101.
Twahirwa Jean Marie Vianny, wari witabiriye iki kiganiro mu murenge wa Ruhango, yabwiye abadepite ko bakwiye kubabarira bagahindura ingingo ya 101, kuko Perezida Kagame hari byinshi amaze kubagezaho, kandi bakaba bagifite ibindi bashaka kumwigiraho
Twahirwa kimwe na bagenzi be bari bitabiriye ibi biganiro, yavuze ko ubu urubyiruko rumaze kugera ku byinshi, birimo kwiga neza, kwihangira imirimo, kuba yararutinyuye gukorana na banki, ubu baka inguzanyo nta kibazo rufite kuko yarushyiriyeho ikigo cy’ubwishingizi cya BDF.
Uru rubyiruko rw’akarere ka Ruhango, rukaba rwavuze ko rwiteguye kuzaha amajwi yarwo 100% perezida Kagame, kugirango bakomezanye mu nzira nziza yahanze.
Depite Byabarumwanzi Francois, akaba yahamirije uru rubyiruko, ko nbazakomeza kwakira ibitekerezo by’abaturage bose, hanyuma abadepite bakicara bakabisuzuma, nyuma bakazagaruka muri kamaramaka.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|