Amajyepfo: Umusozi wa Kanyarira ukunze kugwaho abantu bagiye kuwusengeraho ugiye kugirwa uw’ubukerarugendo
Inzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Amajyepfo zahagurukiye ikibazo cy’umutekano ku musozi w’Amasengesho wa kanyarira uherereye mu rugabano rw’uturere twa Ruhango na Muhanga.
Nyuma y’uko hagaragaye impfu zitunguranye zagiye zibera ku musozi wa Kanyarira kuri bamwe mu bazaga kuhasengera harimo n’urw’umupolisi kazi uherutse kuhapfira, inzego zitandukanye zirimo polisi, ingabo, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’abayobozi b’uturere twa Muhanga na Ruhango basuye umusozi wa Kanyarira bagiye kureba icyakorwa ngo abahagana basenge nta kibahutaza.
Abagiye bapfira kuri uyu musozi w’Amasengesho ngo bagiye bazira impanuka zijyanye n’imiterere y’aho baba bagiye gusengera ugasanga batungurwa kandi nta butabazi bubari hafi ngo ugize ikibazo abe yafashwa ku buryo bwihuse.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne MUtakwasuku, avuga ko bitarenze ibyumweru bibiri, kuri Kanyarira haba huzuye ibijyanye n’ubwiherero mu rwogo rwo kwita ku isuku, kuhashyira abashinzwe umutekano mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abahaza kandi ngo hakazajya kujya hakorwa ibarura ry’abahaza n’abasohoka.
Mutakwasuku akomeza avuga ko mu buryo bwihuse kimwe mu by’ibanze ari ugucungira umutekano abajya kuri uwo musozi mu buryo bugari hashyirwa ibimenyetso bigaragaza amayira yo kunyuramo ku musozi, mu buvumo no mu mazi, kuko usanga hakenewe abaherekeza abajyayo batahamenyereye cyangwa ibyapa biyobora abantu.
Mu rwego rwo kuhakora ku buryo burambye, ubuyobozi buteganya gukorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB. n’icy’ibidukikije REMA ndetse kugira ngo harebwe uko hakorwa mu buryo bw’ubukerarugendo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko hari kompanyi yitwa White Dove Ministries yaje kubasaba ko yatunganya umusozi wa Kanyarira kugira ngo abaza kuhasengera bafashwe kubungabungirwa umutekano, bityo bazajye basenga bisanzuye, kandi ko hari izindi nzego babimenyesheje zifite mu nshingano zazo umutungo kamere, kurengera ibidukikije ndetse n’iterambere ku buryo mu minsi mike bazabona igisubizo.
Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Munyatwari Alphonse, we avuga ko iyi kompanyi idakwiye kubikora yishingikirije idini, ahubwo ko yabikora ku bufatanye na Leta, ku buryo mu minsi ya vuba hakwiye gushyirwaho uburinzi n’ikayi yandikwamo abinjira n’abasohoka, kuko hashobora no kwinjiriramo abahungabanya umutekano bitwaje ko baje gusenga.
Bimwe mu bice bikorerwamo amasengesho y’umwihariko harimo ubuvumo bugaragara muri uyu musozi, umugezi wa Miguramo n’impinga ya Kanyarira aho usanga hari abaza kuhasengera bagataha n’abahamara igihe kirekire.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri ncimiye cyane ubuyobozi bwurwanda kugikorwa cyiza bakozekumusozi wakanyarira ngendishimye kubwo uburenganzira busesuye mwaduhaye. gusenga nibyiza kuko imana iratwumvira ikadufasha erega mri ururugendo ntibyoroshye harimo amahwa nimifatangwe ariko hahirwa uwihanira ibimugerageza akageza kumperuka yisi kuko azararwa ubwami bwomwijuru
Kagame Paul Oyeeeh!!!Southern Leaders!Oyeeeh!Rwandan Leaders Oyeeeh!
Biranejeje cyane kubona abayobozi b’igihugu cyacu bashyigikira igikorwa cyo gusengera ku musozi.Na Yesu yakundaga kubikora.Bayobozi bacu!Turanezerewe cyane kandi turi kumwe!! Imana ikomeze ibajye imbere, Ameeeeeeeennnnnn!
Iki cyaba ari igikorwa kizima kabsa kuko uyu musozi wakoz agakoryo byonyine iyi site touristik niyo bayitirira uyu mu police nabwo byaba ari ibintu bizima namateka mbega
i kanyarira nihagirwe ahantu h’ubucyerarugendo kuko birakwiye. Kandi muzaduhe n’amateka yaho.
Iki gitekerezo ni cyizsa kandi Ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo especially Governor n’inzego z’umutekano bakorana bose Imana ikomeze kubaha umugisha mwinhi cyane, uwakoranye namwe ntabwo yabura kubashima kuko mubyo mukora byose mukorana n’Imana. Ndabakunda cyane kandi mbifurije gukomeza gutera intambwe mugana imbere.