Nyabihu: Hatahuwe abava muri Congo biyita impunzi kandi atari zo

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015 mu Karere ka Nyabihu,hatahuwe bamwe mu bava muri Congo biyita ko ari impunzi zitahutse nyamara ngo atari zo.

Ubwo bageraga ku Karere ka Nyabihu kuri uyu wa 22 Nyakanga 2015, umukecuru Nyirandutiyabo yatangaje ko bamaze imyaka 21 bahunze kuko ngo yagiye ahetse umukobwa we Yadukurije kuri ubu ufite imyaka 21.

Nyirandutiyabo n'umukobwa we Yadukurije barashinjwa kwiyita impunzi zitahutse kandi atari zo.
Nyirandutiyabo n’umukobwa we Yadukurije barashinjwa kwiyita impunzi zitahutse kandi atari zo.

Kimwe n’indi miryango 4 batahukanye, bose bahise batumwa impapuro mu kagari n’umudugudu bakomokamo, zerekana ko koko ari impunzi zahunze icyo gihe.

Nyamara ariko umuyobozi w’akagari bahoze batuyemo ka Nyamasheke mu Murenge wa Mulinga, Umubyeyi Ines Chantal, ubu usigaye uyobora Akagari ka Mulinga, ubwo yabakubitaga amaso yahise akubitwa n’inkuba, ababaza niba na bo koko bashaka ibyangombwa nk’impunzi zihungutse.

Yagize ati “Aba ndabazi, ubundi Akagari ka Mulinga nyoboye ngiye kukamaramo umwaka umwe. Akagari ka Nyamasheke aba bavukamo ni ko nari maze igihe nyobora kuva muri 2006. Aba rero narabayoboye, ari uyu mukecuru ndamuzi, ari n’uyu mukobwa ndabazi narabayoboye. Nubwo ntibuka umwaka, ntabwo baba baragiye mbere y’umwaka wa 2011”.

Aganira n’umunyamakuru wa kigalitoday kuri uyu wa 22 Nyakanga, Nyirandutiyabo yatangaje ko hashize imyaka 21 bahunze, nyamara kuri uyu wa 30 ho adutangariza ko hashize imyaka ibarirwa mu 8 ahunze.

Umukozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe kurengera abatishoboye ,Vumera Jean Bosco, we avuga ko abo baturage bagiye batorotse, umugabo w’uyu mukecuru agatanga raporo ku kagari ko umugore we yagiye atorotse n’umwana.

Yagize ati “Aba ari amaramuko bashaka kandi mu by’ukuri atari ubukene,ari inda nini ibarenze,ari ugukunda amaronko.”

Ku bijyanye n’ayo maronko atuma baatoroka bakagaruka biyita impunzi zihungutse, Vumera avuga ko harimo ibiribwa, ibiringiti, shitingi n’ibindi bitangwa na HCR. Kandi ngo iyo aje arabigurisha amafaranga akayakoresha icyo ashaka.

Abajijwe icyo abantu nk’abo bakorerwa iyo batahuwe ko biyita impunzi atari zo yagize ati “barigishwa bakajya ku murongo, bakabwirwa ibyiza by’u Rwanda bakagirwa inama yo kwirinda amaramuko ahubwo bagashishikarizwa gukora, bagakorera imiryango yabo kugira ngo bayiteze imbere.”

Si ubwa mbere hagaragaye imiryango itaha yiyita impunzi nyamara atari zo. Mukerarugendo Jean Pierre, umukozi wa DASSO ushinzwe amakuru no kwakira impunzi, avuga ko uretse aba batahuwe, mu minsi ishize habonetse n’Abanyekongo baje mu Rwanda biyita Abanyarwanda b’impunzi zitahutse barabatahura basubizwa iwabo.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nonese ko muvuga ngo ntibatahutse kandi mukongera kwivuguruza ko bagiye muri 2011 .Impunzi n’izagiye giheki ?Yenda baba barabeshye umwaka bahungiyeho .Ariko n’uwahunze umwaka ushize aramutse ashatse gutahuka ntibivuga ko atafashwa nk’izindi mpunzi

simba Tom yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka