Nyagatare: Abakozi bo mu buvuzi baramagana abavuga ko bahatirwa kwandika basaba ko ingingo ya 101 ihindurwa

Bamwe mu bakozi b’ikigo nderabuzima n’ibitaro bya Nyagatare, batangaza ko bamagana abirirwa bavuga ko abaturage bahatirwa kuvuga ko bifuza ko ingingo y’i 101 yahindurwa, kuko birengagiza ibimaze kugerwaho mu myaka 21 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba baturage bavuga ko abo bamagana babafata nk’inkozi z’ibibi zibereyeho gushimisha abazungu, nk’uko babitangarije intumwa za rubanda zari zabandereye kugira ngo bagirane ibiganiro kuri iyi ngingo, kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015.

Abakora kwa muganga bose bemeza ko batahatiwe gusaba ko ingingo ya 101 ihindurwa.
Abakora kwa muganga bose bemeza ko batahatiwe gusaba ko ingingo ya 101 ihindurwa.

Tumusime Nicodem amuganga ku kigo nderabuzima cya Mimuli, avuga ko yabashije kwiga amashuri atandatu yisumbuye atishyura, kuko nta mikoro yajyaga kubona uretse ubushobozi bwo mu mutwe.

Yasabye abadepite bari baje kuganira nabo kubafasha kwamaganira kure abavuga ko bahatirwa kwandika basaba ko ingingo ya 101 ihinduka, hagakurwamo umubare wa manda nk’inzitizi kuri perezida Kagame kongera kwiyamamaza kuko batazi aho igihugu cyavuye n’aho kigana.

Yagize ati “Badepite muganira n’ibinyamakuru byinshi. Mudufashe kwihaniza abavuga ko duhatirwa kwandika dusaba ko ingingo ya 101 ihindurwa. Ni ukudusuzugura rwose.”

Tumusime Nicodem arasaba abadepite kwihaniza abavuga ko bahatirwa gusaba ko ingingo ya 101 ihindurwa.
Tumusime Nicodem arasaba abadepite kwihaniza abavuga ko bahatirwa gusaba ko ingingo ya 101 ihindurwa.

Uretse gushima urwego rw’uburezi n’umutekano abakozi bo kwa muganga kandi bashima gahunda yo gusaranganya ubutaka kuko byatumye bubyazwa umusaruro kuko mbere bwari bwihariwe n’abifite kandi bacye.

Mbere y’uko igihugu kibohorwa mu mwaka wa 1994, Akarere ka Nyagatare igice cyako kinini cyari kigizwe na pariki y’Akagera nta bikorwa remezo byarimo.

Ubu harishimirwa imihanda, amashanyarazi mbere byari bizwi ko ari ay’abanyamugi gusa, amazi meza, umutekano usesuye, kwishyira ukizana no guhabwa agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Naho ku bijyane n’ubuvuzi ho, harishimirwa ko ubu habarizwa ibigo nderabuzima 20 mu gihe mbere bitarenganga bitatu. Abakozi bo mu buvuzi bitabiriye ibi biganiro bageraga kuri 57 muri 64 bari bategerejwe.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka