Karambi: Abanyamuryango ba Sacco ngo ntibazongera kubika amafaranga mu mifuka ngo aborere mu nzu

Kutabona serivisi z’ibigo by’imari na banki hafi ngo byajyaga bituma bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Kayonza batitabira serivisi zitangwa n’ibyo bigo.

Bamwe ngo bajyaga babika amafaranga mu mifuka bakayataba rimwe na rimwe bagasanga yaraboze, ariko ibyo ngo ntibizongera kubaho nk’uko babivuze kuri uyu wa 30 Nyakanga 2015 ubwo batahaga inyubako nshya biyujurije Sacco yabo izakoreramo.

Iyi nyubako abanyamuryango ba Sacco Karambi biyubakiye ngo izatuma batongera gutaba amafaranga ngo abore.
Iyi nyubako abanyamuryango ba Sacco Karambi biyubakiye ngo izatuma batongera gutaba amafaranga ngo abore.

Ngomanziza Kiriseriya yagize ati “Najyaga kubitsa amafaranga agashirira nzira kubera kuyategesha. Hari kure kuko natangaga itike y’amafaranga 2000. Hari ubwo nayabikaga mu mufuka ubundi nkayataba rimwe nsanga yaraboze.”

Iki kibazo, abo baturage bajyaga bahura na cyo ngo ntikizongera kubaho nyuma y’uko begerejwe ishami rya Sacco. Nubwo bimeze gutyo ariko hari abagicibwa intege n’inyungu bishyuzwa ku nguzanyo basaba mu bigo by’imari bavuga ko ziri hejuru, bigatuma hari abagenda biguru ntege mu gukorana n’ibigo by’imari.

Cyakora, muri Sacco ya Murundi icyo kibazo ngo cyarakemutse nk’uko Perezida wa yo Ntaganzwa Kamamia John abivuga. Avuga ko umuturage usabye inguzanyo acibwa inyungu y’amafaranga 2% mu kwezi kwa mbere, hanyuma mu yandi mezi akurikiraho inyungu ikagenda igabanuka bitewe n’uko yishyuye neza.

Abayobozi bataha ku mugaragaro Sacco ya Karambi.
Abayobozi bataha ku mugaragaro Sacco ya Karambi.

Nubwo za Sacco zigenda zitera imbere umunsi ku munsi, hashize igihe humvikana ubujura buzikorerwamo ugasanga bwakozwe na bamwe mu bakozi ba zo bigasa nk’ibica intege bamwe mu bakabaye bitabira kuzigana.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, yavuze ko mu byihutirwa Sacco zikwiye gukora harimo no gufata neza abakozi bazo kugira ngo hatagira uwatekereza kwiba amafaranga y’abaturage.

Inyubako ya Sacco ya Karambi yubatswe n’imisanzu y’abanyamuryango b’iyo Sacco, buri wese akaba yaratanze 3000. Yuzuye itwaye abarirwa muri miliyoni 51 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba ibaye iya kabiri nyuma y’iya Sacco y’Umurenge wa Nyamirama na yo yubatswe n’imisanzu y’abanyamuryango. ibyo ngo bikaba bigaragaza uburyo abaturage bagenda babona akamaro Sacco zibafitiye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka