Amashyaka icyenda yemeye ihindurwa ry’ingingo y’101y’Itegeko Nshinga

Abayobozi b’Imitwe ya Politiki icyenda muri 11 ikorera mu Rwanda, ni bo bamaze kwemeza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa kugira ngo Perezida Kagame azabe mu biyamamariza kuyobora u Rwanda muri 2017, Green Party ikaba yarabyanze, naho PS-Imberakuri ngo iracyabyigaho.

Mu biganiro abayobozi b’imitwe ya Politiki bagiranye n’Itsinda ry’abasenateri bayobowe na Tito Rutaremara kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015, imitwe ya Politi imwe igaragaza ko yifuza cyane gukomezanya na Perezida Kagame, indi ikaba yemera gusa ko atakumirwa kuba mu biyamamaza, ariko Green Party ngo ntibishaka.

Abasenateri baganiriye n'abahagarariye imitwe ya politiki mu Rwanda.
Abasenateri baganiriye n’abahagarariye imitwe ya politiki mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ishyaka ntangarugero muri demokarasi, Shehe Musa Fazil Harelimana (usanzwe ari Ministiri w’Umutekano mu gihugu), ari mu bashyigikiye ko ingingo y’101 ihindurwa, ndetse ishyaka rye ngo ryabisabye kera(hashize imyaka itanu) ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora Abanyarwanda.

Ministiri Musa Fazil yagize ati ”Ishyaka ryacu ntabwo twumva ukuntu Itegeko Nshinga ryakumira umuntu; abaturage ni bo batanga ubutegetsi binyuze mu masanduka y’itora; Abanyarwanda bize uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda barajijutse, babonye ko umuntu adashoboye ntabwo bamutora”.

Ishyaka PDI kandi rirasaba ko Itegeko Nshinga ryakwandikwa neza kugira ngo u Rwanda rwubahirize isuku muri byose, ndetse ko hari n’izindi ngingo ngo zigomba gukurwamo, nk’iya 105 “ibangamiye umutekano kuko ivuga ko Perezida wa Repubulika wamaze gutorwa, iyo ataratangira imirimo, uwari usanzweho adafite ububasha bwo gutangiza intambara”.

Shehe Harelima ati ”U Rwanda nk’igihugu cyagize umutekano muke kurusha ibindi, nta buryo wakwambura Perezida wa Repubulika ububasha afite uzi ko dufite Interahamwe zirekereje, zihengereye. Muri icyo gihe se wabigenza ute? Ingingo nk’iyo ntikwiye kubaho”.

Mu bandi bashyigikiye cyane ihindurwa ry’igingo y’101, hari Mme Monique Mukaruriza wo muri FPR-Inkotanyi, wavuze ko u Rwanda nk’igihugu kidakora ku nyanja rugomba kugumana Perezida Kagame, mu rwego rwo kudahagarika imishinga yo kuzana amashanyarazi, umuhanda wa gari ya moshi, imiyoboro ya peterori n’ibindi afite muri gahunda.

Umuryango wa FPR-Inkotanyi muri rusange ngo uracyakurikirana ibivugwa ariko utirengagije ibyifuzo by’abaturage (abenshi bari muri wo), aho ngo utarageza igihe cyo gutangaza umukandida wawo, nk’uko byavuzwe na Francois Ngarambe, Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi.

Aho ishyaka Green Party (DGPR) ryo rihera risaba ko ingingo y’101 itagomba guhindurwa, ngo ni uko demokarasi mu Rwanda itarakura, kandi ngo iriya ngingo “ni ntayegayezwa”, ndetse ngo n’iy’193 itanga uburenganzira bwo guhindura Itegeko Nshinga, “ivuga manda y’umukuru w’igihugu ntivuga manda z’umukuru w’igihugu”, nk’uko Frank Habineza wa DGPR yabisobanuye. Aha yashakaga kuvuga ko igaragaza ko Perezida agenerwa manda imwe ishobora kongerwa inshuro imwe gusa.

Imitwe ya politiki mu Rwanda uko ari 11 ni Umuryango FPR-Inkotanyi n’amashyaka ya PL, UDPR, PDI, PSD, PPC,PDC, PSR,PSP, PS-Imberakuri, na Green Party.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

maze ndebe uzahakana ko tutari muri demokarasi,Genda Paul Kagame urakunzwe

Muramira yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka