Rubavu: Ikibazo cy’amazi macye kubaturiye Pariki y’Ibirunga cyahagurukije impuguke

Impuguke mu bihugu bikikije pariki y’ibirunga bahagurukijwe no kuganira ku kibazo cy’amazi make ku baturage baturiye Pariki y’ibirunga, bigatuma bajya kuyashakira muri pariki kandi bishobora gutera ikibazo.

Inama y’iminsi ibiri ibera mu karere ka Rubavu ihuje impuguke zo mu Rwanda, Uganda na DRC, bavuga ko nubwo Pariki y’ibirunga ari ikigega cy’urusobe rw’ibinyabuzima ikagira amazi menshi, abaturage bayituriye bafite amazi adahagije bigatuma bajya kuyashaka muri pariki.

Bamwe mubitabiriye inama yiga ku ibura ry'amazi kubaturiye pariki y'ibirunga.
Bamwe mubitabiriye inama yiga ku ibura ry’amazi kubaturiye pariki y’ibirunga.

Zimwe mu mpungenge zatezwa n’abajya gushaka amazi muri Pariki, ni imyanda basigamo ishobora gutera ikibazo inyamaswa, ikindi ngo byatuma na Rushimusi babyitwaza bashimuta inyamaswa ariko nanone hari inyamaswa zishobora kubagirira nabi.

Dr Muamba Tshibasu Georges Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Greater Virunga Transboundary collaboration (GVTC), avuga ko Pariki y’ibirunga ari ikigega cy’amazi ariko atagera kubayituriye bigatuma bajya kuyashaka muri Pariki.

Dr Muamba avuga ko mu gihugu cya Kongo abagore n’abana bashobora kumara amasaha atatu batarabona amazi bigatuma bajya kuyashaka muri pariki aho bashobora guhuriramo n’ibibazo cyangwa bakabiteza.

Nk’umwanzuro ngo harimo gukorwa inyigo igaragaza ahari amazi muri pariki y’ibirunga naho abaturage batuye hatari amazi, kugira ngo azabagezweho batandukane no kujya kuyashaka muri pariki y’ibirunga.

U Rwanda ruri mu bihugu byagerageje kwegereza amazi abaturiye pariki mu gukumira ko bajya gushaka amazi muri Pariki.

Prosper Uwingeri umuyobozi wa Pariki y’ibirunga mu Rwanda, avuga ko hari aho abaturage batarabona amazi bigatuma bajya kuyashakira muri Pariki mu gihe cy’izuba kuko ubusanzwe bakoresha amazi y’imvura nko mu karere ka Rubavu umurenge wa Bugeshi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka