Ese Perezida Kagame we yemera gukomeza kutuyobora?-Abaturage ba Rutsiro

Mugihe abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bakomeje gutangaza ko bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa bakitorera Paul Kagame baranibaza niba Perezida we hari icyo yaganirije inteko ku bijyanye na manda abaturage bamwifuriza.

Ni nyuma y’uko Abanyarwanda hafi miliyoni 4 mu minsi ishize bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yavugururwa kuko ikumira Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza kandi bakimushaka abaturage b’i Rutsiro bo baribaza niba Perezida Kagame ntacyo yaba yaratangarije Inteko Ishinga Amategeko ku busabwe bwabo.

Abaturage b'i Rutsiro baribaza niba Perezida Kagame we yemera gukomeza kubayobora.
Abaturage b’i Rutsiro baribaza niba Perezida Kagame we yemera gukomeza kubayobora.

Ntirandekura Jean Marie Vianney, utuye mu Kagari ka Terimbere mu Murenge wa Nyabirasi, yagize ati “Njye nandikiye inteko nsaba ko iriya ngingo yavugururwa tugakomezanya na Muzehe wacu Kagame ariko ndibaza niba we abyemera kuzakomeza kutuyobora.”

Naho Nyiramaburakindi Sitefaniya utuye mu Kagari ka Muyira mu Murenge wa Manihira yagize ati “Njyewe uhagaze aha ndahamya ko Perezida wacu Paul Kagame agishoboye nta n’undi dushaka ahubwo banyakubahwa badepite mutubwire niba yarababwiye ko aziyamamaza kuko tukimushaka.”

Hon Mureshyankwano yabwiye abanya-Rutsiro ko Kagame yasabye abamusaba gukomeza kuyobora n'abadashaka ko akomeza gusobanura icyo bashingiraho ibyifuzo byabo.
Hon Mureshyankwano yabwiye abanya-Rutsiro ko Kagame yasabye abamusaba gukomeza kuyobora n’abadashaka ko akomeza gusobanura icyo bashingiraho ibyifuzo byabo.

Hon Mureshyankwano, uyoboye itsinda ry’intumwa za Rubanda zagiye gukusanya ibitekerezo mu Karere ka Rutsiro, yagize ati “Sindibuvugire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ariko icyo nababwira, ndasubiramo ibyo aherutse kubwira itangazamakuru kuko yavuze ko abashaka ko yakomeza n’abatabishaka baganira bamwe bakemeza impamvu bashingiraho.”

Abaturage bamaze kuganira n’abadepite, bavuze ko Perezida Paul Kagame yazayobora kugeza we ubwe avuze ko ahariye abandi kuko ngo babona ibyiza yabagejejeho akomeje igihe kirekire yazabyongera.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntekerezako umukuru wigihugu His exellence MUDAKWIYE GUSHIDIKANYA AZKOMEZA ATUYOBORE kuko aho atugejeje ntawutahabona keretse izo mbwa zadusize iheruheru ariko zaribeshye!

alias jerome yanditse ku itariki ya: 31-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka