Akon yanyuzwe n’isuku, urugwiro ndetse n’ amafunguro Abanyarwanda bamwakirije

Umuhanzi w’icyamamare Akon ukomoka mu gihugu cya Senegal ariko akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu ruzinduko rw’ akazi rw’umunsi umwe yagiriye mu Rwanda yatangaje ko yanyuzwe cyane n’isuku, urugwiro ndetse n’amafunguro meza afite icyanga yakirijwe n’Abanyarwanda.

Mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Akon wari waje mu biganiro na RDB ku mushinga we w’amashanyarazi, yavuze ko ibyiza yabonye mu Rwanda bigaragaza ko koko u Rwanda ari igihugu umuntu yashoramo imari.

Akon aganira n'abayobozi ba RDB ndetse n'aba Minisiteri y'Ibikorwa Remezo.
Akon aganira n’abayobozi ba RDB ndetse n’aba Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Yagize ati ’’Isuku nabonye mu Rwanda, umutekano, urugwiro ndetse n’akanyamuneza kagaragarira mu nseko nziza y’abakobwa bo mu Rwanda bakwakira, gukorera kuri gahunda ndetse n’amafunguro meza nakirijwe hano mu Rwanda, byangaragarije ko u Rwanda ari igihugu cyiza buri muntu wese yakwishimira gushoramo imari’’.

Umuhanzi Akon yageze i Kigali aturutse i Nairobi muri Kenya aho yari ari mu mpera z’ icyumweru gishize, mu nama na Perezida Barack Obama, agera i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2015 aho yahise akomereza mu biganira na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni, ndetse n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Muri ibi biganiro n’abayobozi b’u Rwanda, ku murongo w’ibyigwa hari hariho ibijyanye n’umushinga we witwa "Akon Lighting Africa" ugamije gufasha umugabane wa Afurika mu guteza imbere ingufu zishyingiye ku mirasire y’izuba.

Mu gihe bari barimo kuganira kuri ubu bufatanye hamwe na Akon, RDB ibinyujije kuri twitter yatangaje ko bishimiye umushinga wa Akon ugamije gukura Abanyarwanda mu bwigunge bagasezerera burundu gucana udutadowa.

Uyu mushinga wa Akon ugamije gufasha abo mu byaro kuva mu bwigunge bakabasha kubona ingufu z’amashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba kandi mu buryo buboroheye. U Rwanda ruteganya ko umwaka wa 2017 uzajya kurangira amashanyarazi amaze kugera kuri 70% by’abarutuye mu gihe kuri ubu abayafite babarirwa muri 22%.

Kanda hano wumve uko Akon yasubije umunyamakuru wa Kigali Today.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka