Nyanza: Ibyo bavuga kuri Perezida Paul Kagame ngo si ukumwamaza kuko ibikorwa bye byivugira

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Busoro mu karere ka Nyanza basaba ko ingingo ya 101 mu itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igomba kuvugurwa, kugira ngo basabe perezida Paul Kagame kongera kubayobora, bavuga ko batari kumwamamaza kuko nta n’ibyo yabasabye ahubwo ibikorwa bye birivugira.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Nyakanga 2015 abaturage basaga ibihumbi bitanu bo mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza humvikanyemo amajwi yabashimangira ko ibikorwa bya perezida Paul Kagame byivugira bityo basaba ko ingingo ya 101 mu itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivugururwa kugira ngo bakomezanye abayoboye.

Abaturage basaga ibihumbi bitanu bari bakoranye basaba ko ingingo 101 mu itegeko Nshinga ry'u Rwanda ivugurwa.
Abaturage basaga ibihumbi bitanu bari bakoranye basaba ko ingingo 101 mu itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivugurwa.

Ku kibuga cyaho aba baturage bari bateraniye hari ibyapa byinshi byanditseho amagambo asaba ko ingingo ya 101 mu itegeko Nshinga ivugururwa.

Bamwe muri bo bari bazanye inka borojwe muri gahunda ya Girinka munyarwanda yatangijwe na perezida Paul Kagame banitwaje n’umusaruro ukomoka mu buhinzi urimo imiceri, ibigori n’ibindi.

Abaturage 48 b’ingeri zinyuranye batanze ibitekerezo kugeza n’ubwo bwabiriyeho bagishaka kwiyongera ku mirongo bashimangira ko ubushobozi babona ku mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda butuma bifuza ko abayobora kugeza ananiwe.

Umwe muri bo yagize ati “ Perezida Paul Kagame si mwamamaza kuko nta n’ibyo yantumye ahubwo ibikorwa bye nibyo bitugaragariza ko ashoboye gukomeza kuyobora u Rwanda.”

Bimwe mu byapa bari bitwaje.
Bimwe mu byapa bari bitwaje.

Ibyo perezida Kagame yabagejeje byabyutsaga amarangamutima ya bamwe bakifuza ikintu cyamusubiza ubusore ngo ntasaze kugira ngo atazigera abangamirwa n’ikibazo cy’imyaka.

Nyiraneza Clementine uvuga ko afite ubwandu bw’agakoko ka virusi itera SIDA ari mu bashimangiye ko nta wundi muyobozi wayoboye u Rwanda yamugeraranya nawe. Ati “ Simpamya ko iyo hatabaho Perezida Kagame mba ntarishwe nta SIDA kuko nagombaga kubura ibinini nkitaba Imana imburagihe.”

Umurenge wa Busoro ubaye umurenge wa cyenda mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza abadepite bakiyemo ibitekerezo by’abaturage b’ingeri zinyuranye, basaba ko ingingo ya 101 mu itegeko Nshinga ivugururwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibikorwa birivugira. Mu myaka 21 isheze u Rwanda rubayemo jenoside yakorewe abatutsi, u rwanda ruri amatongo gusa, miliyoni irenga yishe, izindi miliyoni z’ abanyarwanda bahungiye mu bihugu duturanye. Muri iyi myaka mike cyane ubu u rwanda rukaba ruza mu bihugu bifite iterambere rifite umuvuduko mwinshi cyane muri afurika. Ibi byose rero abanyarwanda bahora babishimira Perezida Kagame

Diogene yanditse ku itariki ya: 30-07-2015  →  Musubize

nanjye ndabashyigikiye,numva ko ingingo y’ 101 yavugururwa.murakoze

Eric Nkunda yanditse ku itariki ya: 30-07-2015  →  Musubize

ibikorwa bya Kagame birivugira bityo ibyo tumusaba azabyemera kuko ntajya yanga ibyo abanyarwanda tumusaba

cyusa yanditse ku itariki ya: 30-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka