Kayumbu: Ubumwe n’ubwiyunge bagejejweho na Kagame butuma bamusabira kuyobora igihe cyose

Kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015, ubwo intumwa za rubanda, Depite Mukarugema Alphonsine na Depite Mukakarangwa Clotilde bakiraga ibitekerezo by’abaturage bo mu Murenge wa Kayumbu, mu Karere ka Kamonyi, ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, mu bagera ku bihumbi bine bitabiriye ibiganiro, 44 ni bo batanze ibitekerezo bose bashyigikira ko iyi ngingo ivugururwa.

Iyi ngingo igena ko Perezida yiyamamariza manda y’imyaka 7 ariko ntarenze inshuro ebyiri zikurikirana. Aba baturage rero barasaba ko ivugururwa kugira ngo Perezida Kagame, uzasoza manda ebyiri mu mwaka wa 2017, agire uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza kuko ari we bakeneye ko abayobora kubera ibyiza yabagejejeho.

Mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi abaturage batanze ibitekerezo bose bashyigikiye ivugururwa ry'ingingo y'101 y'Itegeko Nshinga.
Mu Murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi abaturage batanze ibitekerezo bose bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.

Mu byo bamushimira, harimo kubanisha ibyiciro by’Abanyarwanda bitandukanye mu gihe bari basohotse mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwitwa Gasago Gaspard, agira ati “Ubungubu Abanyarwanda barasangira ku ntebe y’ubutegetsi nyuma y’amahano yabaye mu1994, Abanyarwanda barasangirira mu mashyirahamwe no mu bimina. Igisumbye ibindi ni uko Abanyarwanda bagiranye ibibazo, kuri ubu barimo guhana abageni”.

Icyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka , na cyo kitibonaga mu Banyarwanda kubera inenwa cyakorerwaga n’abandi; kirashima ubuyobozi bwa Kagame, kuko aharanira kubagezaho gahunda z’imibereho myiza n’iterambere na bo bakisanga mu bandi.

Furere Frodouard, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, atangaza ko nta wundi muyobozi wigeze agaragaza urukundo mu Banyarwanda uretse Paul Kagame. Ku bw’iyo mpamvu ngo akaba nta we ukwiye kumugenera manda, kuko ibikorwa bye bigaragaza ko ashoboye.

Aba baturage bagaragaje ko Kagame yatumye bahumuka bakamenya ubwenge akabaha n’umutekano bakabasha gukora, none ngo baracyamukeneye ngo n’ibyo batarageraho bazabibone.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, isi yose n’ abahanga benshi bemezaga ko abanyarwanda batazabasha kongera kubana, ariko tubifashijwemo na Perezida wacu Paul Kagame, ubuyobozi bwiza bwadufashije kubaka igihugu dushingiye ku Ubumwe n’ Ubwiyunge kandi twabigezeho. Ubu uwishe n’ uwiciwe babanye neza iwabo mu midugudu, ubu abanyarwanda babanye neza. Tujye twemera rwose ibi ni ibitangaza

Nahimana yanditse ku itariki ya: 30-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka