Ruhango: Ngo atewe agahinda gakomeye no kuba atemerewe gutora ngo azitorere Kagame amwiture

Rurangirwa Jean Paul w’imyaka 40 y’amavuko, wireze icyaha cya Jenoside akagisabira imbabazi, nyuma akaza gufungurwa mu mwaka wa 2003 ku mbabazi zatanzwe na Perezida Paul Kagame, ngo afite agahinda gakomeye ko kuba atemerewe gutora akaba atazabona uko atora Kagame ngo amwiture ineza yamugiriye.

Uyu mugabo utuye mu Kagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana, akaba akuriye koperative y’abamotari bo mu mirenge ya Kinihira, Bweramana na Kabagari yo mu Karere ka Ruhango, yabivuze kuri uyu wa 28 Nyakanga 2015, ubwo abadepite bayobowe na Byabarumwanzi Francois Fancois bari mu Murenge wa Kinihira bakira ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.

Ababajwe no kuba afite imiziro akaba atazitorera Paul Kagame.
Ababajwe no kuba afite imiziro akaba atazitorera Paul Kagame.

Rurangirwa avuga ko yafunzwe akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, mbere y’uko aburana aza kukemera anagisabira imbabazi. Nyuma y’imyaka 7 yari amazemo muri gereza, ngo yashimishijwe cyane n’itangazo rya Perezida Kagame ryasohotse muri 2002 rifungura abemeye icyaha bakagisabira imbabazi akabona bamutwaye mu ngando, muri 2003 agasohoka mu buroko.

N’agahinda kenshi yagize ati “Ubu ndiho ku bwa Perezida Kagame, iyo atampa imbabazi sinzi aho mba ndi. None mbabajwe n’uko abafungiwe ibyaha bya Jenoside tukaza kurekurwa dufite imiziro itatwemerera gutora. Ni ukuvuga ngo buri gihe iyo amatora abaye, ngira agahinda gakomeye pep e”.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu, akaba yabwiye intumwa za rubanda zari zaje gukusanya ibitekerezo, ko bakwiye kugenda bakavuganira a bafunguwe, na bo bakazagira amahirwe yo kwitorera Kagame Paul bakaboneraho no kumushimira ineza yabagiriye, ubu bakaba babayeho nk’abandi bose, ibintu bo batiyumvisha ko byari gushoboka.

Abaturage bavuga ko babanye neza na Rurangirwa wemeye icyaha cya Jenoside akagaisabira imbabaza akaza gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame.
Abaturage bavuga ko babanye neza na Rurangirwa wemeye icyaha cya Jenoside akagaisabira imbabaza akaza gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame.

Rurangirwa avuga ko nyuma yo guhabwa amahirwe yo gufungurwa, yaje akwitwara neza mu Banyarwanda yari aje asanga, ubu akaba abana neza na bo kugeza n’aho bamugirira icyizere bakamutorera kuyobora koperative y’abamotari “KOTAMOBUKI” bo mu gace atuyemo.

Avuga ko ubu abayeho neza. Yarubatse ndetse anafite imodoka ndetse ngo akaba anashimishwa n’iterambere Kagame agenda abagezaho. Gusa, ngo asigaranye imbogamizi yo kutamwemerera kugaragara mu bikorwa by’amatora.

Depite Byabarumwanzi Francois, wari uyoboye bagenzi be batatu, yemeza ko uretse ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, n’ibindi byose abaturage bagenda babagezaho, bazabatumikira bakabigeza aho bigomba kugera.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo nguwo uvuga ngo ababajwe no kutazatora, uwo ni umurengwe no gushinyagura, iyo yicuza akanatekereza ku gikorwa yagizemo uruhare mbere yuko agikora, nareke guteta, ubwo se umuryango wabo yiciye wavuga iki? nahoshi areke guteta no kurengerwa Ku bantu, abishwe no se ntibakabaye bagira ibindi bakora cg bikorera, urumva ibyo uvuga bikubajeje, ahubwo njye ndumva baraguhaye igihano cyo guteta Ku bantu.

Pacci yanditse ku itariki ya: 30-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka