Kinyinya: Abasenateri baremeza ko nta muntu uhatira abaturage gusaba ihindurwa ry’ingingo y’101

Nyuma yo kuganira n’abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, abasenateri baravuga ko bimaze kugaragara ko nta muturage wategetswe gusaba ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora abanyarwanda nyuma y’umwaka wa 2017.

Senateri Tito Rutaremara yahamagariye abaturage gufata ijambo baza basiganwa, ubwo we na bagenzi be bari basuye Umurenge wa Kinyinya kuri uyu wa 28 Nyakanga 2015.

Itsinda ry'abasenateri riganira n'abaturage ba Kinyinya ku ivugururwa ry'Itegeko Nshinga.
Itsinda ry’abasenateri riganira n’abaturage ba Kinyinya ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Umwe muri abo baturage yagize ati “Umunezero mfite ntewe n’ibyo Perezida Kagame yankoreye, ntiwatuma nicara ngo ntuze, abavuga ko nabihatiwe nibashake bavuge”.

Abasenateri bavuga ko bashingiye ku bwitabire n’umuhate by’abaturage basaba ko Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga yahinduka, bemeza ko nta muntu ubajya mu matwi mu gusaba gukomezanya na Perezida Kagame, nyuma y’umwaka wa 2017.

Senateri Rugema Michel, uri kumwe na Senateri Tito Rutaremara ndetse na Senateri Mukankusi Perrine mu itsinda rikorera mu Karere ka Gasabo, yagize ati “Buri wese yareba akisubiza; iyo urebye ukuntu baza ari benshi, umwete n’umurava bafite; wabonye aho benshi barwanira mikoro kugira ngo batange ibitekerezo; ariko n’iyo umuntu avuze byonyine ushobora kumenya ikimuri inyuma”.

Abaturage bagera mu bihumbi batuye mu murenge wa Kinyinya, baje kumva abasenateri ku bijyanye n'ihindurwa ry'ingingo y'101 y'Itegeko Nshinga.
Abaturage bagera mu bihumbi batuye mu murenge wa Kinyinya, baje kumva abasenateri ku bijyanye n’ihindurwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.

Inteko Ishinga Amategeko kandi ngo yamaze kubona ubusabe bw’abaturage barenga miliyoni 3.7, bavuga ko bifuza ko ingingo y’101 ihinduka kugira ngo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akomeze kubayobora; ishyiraho gahunda yo kujya kubisuzuma, nk’uko Senateri Rugema avuga ko barimo kubyibonera.

Yavuze ko ibi bitekerezo by’abantu batandukanye ubwabyo bifite akamaro ko kuba ari umushinga w’Itegeko nshinga, rizemezwa n’abaturage mu matora ya kamarampaka, kugeza ubu hataramenyakana igihe azabera.

Impamvu abaturage bakomeje gusaba Perezida Kagame, zirimo kuba bamushimira iterambere n’imibereho myiza yabahesheje mu buryo butandukanye, kandi bagashinja Leta zabanje kurangwa n’ivangura n’amacakubiri.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Biranshimisha cyane iyo abaturage bavuga ibibarimo badahatwa . Erega ibyo KAGAME paul yakoze byose bigaragarira buriwese muburyo bwo guteza igihugu imbere. kuburyo even blind peaple babihumurirwa. Baturage mukomerezaho twitorere muzehe wacu dukomeze twigirire igihugu cyacu paradizo.

sam Barthez yanditse ku itariki ya: 30-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka