Bugesera: Bashyigikiye Perezida Kagame kuko yabakijije inzara no gusuhuka
Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Bugesera baravuga ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo itegeko nshinga rivugururwe, cyane ingingo y’101 ikumira perezida Kagame maze abashe kongera kuyobora, kuko yabakijije inzara no gusuhuka byarangaga abatuye ako karere.
Baturage babitangarije abadepite ubwo bari baje kumva ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga.
Rwirahira John n’umuhinzi w’urutoki wabigize umwuga mu murenge wa Mareba, aravuga ko kubera gahunda nziza za Perezida Kagame babashije gucika inzara yari yarabaye akarande muri ako karere.
Yagize ati “Abaturage b’u Bugesera twasuhukiraga mu Mutara ndetse abandi bicwa n’inzara kubera ubutayu bwari bwaratangiye kuza mu karere kacu, ariko kubera politiki nziza ya perezida Kagame twatangiye gutera ibiti maze ubutayu buragenda none ubu Bugesera isigaye ari ikigega cy’imyaka kuko igemurira utundi turere.”
Mukamana Angelique n’umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Rurambi, avuga ko nta mpamvu zo kudahindura itegeko nshinga kugirango perezida Kagame yongere kwiyamamaza, kuko afite politiki na gahunda nziza zituma abantu bose babasha kuzamuka ntawusigaye inyuma.
Ati “Twajyaga turya umuceri tuwuguze nabwo ari ku munsi mukuru ukomeye nka noheri cyangwa ubunani, ari perezida Kagame ibyo yarabyanze maze igishanga cyadupfiraga ubusa azana abantu baragitunganya none ubu dusigaye duhingamo umuceri tukabona uwo kurya ndetse n’uwo kugurisha, ubwo se ni gute twamureka akagenda gutya gusa.”
Musangabatware Alexis we n’umworozi, avuga ko aborozi bahawe agaciro, ubu umusaruro w’amata usigaye udatinda kw’isoko ndetse aborozi bagahabwa amafaranga ayakwiye.
Ati “Mu karere ka Bugesera hari amakusanyirizo y’amata ageze kuri atanu kandi bitari bihari ndetse n’amata twashakiwe abashoramari baza Kigali bayatugurira kuburyo atajya adupfira ubusa. Byose turabikesha perezida Kagame.”
Aba baturage bavuga ko nta wundi babona wabayobora nka perezida Kagame, kuko we yagaragaje ko abishoboye, benshi bakagaragaza ko agoba kubayobora kugeza ashaje amaze kubategurira undi nkawe uzakomereza aho yarageze.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|