Musanze: Uretse Kagame nta wundi wari kugarura umutekano- Abahinzi b’ibireti

Mu ngendo abadepite n’abasenateri barimo gukorera hirya no hino mu Karere ka Musanze mu rwego rwo kwakira ibitekerezo by’abaturage imbonankubone ku ivugururwa ry’ingingo y’i 101 y’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze kubayobora, abari batahiwe ni abahinzi b’ibireti bashimangira ko nta wundi wari kugarura umutekano n’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda uretse Perezida Kagame.

Ubwo bari mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze kuri uyu wa 28 Nyakanga 2015, nk’abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga yari indiri y’abacengezi bavuze ko bazi agaciro k’umutekano.

Abahinzi b'ibireti bashaka Kagame kuko yabazaniye umutekano n'ubumwe n'ubwiyunge.
Abahinzi b’ibireti bashaka Kagame kuko yabazaniye umutekano n’ubumwe n’ubwiyunge.

Makuza Faustin, umwe muri bo, ashimangira ko nta wundi wari gushobora kugarura umutekano bakongera bakaryamana bagasinzira ntacyo bakinga atari Perezida Kagame.

Akomeza avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri w’i 1994 bari bazi ko Abanyarwanda batazongera kubana neza ariko ubu bakaba babanye neza, ubumwe n’ubwiyunge buganje kubera Perezida Kagame.

Umwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR wiyemerera ko ari mu bahungabanyaga umutekano muri icyo gice mu w’i 1997 avuga ko ubumwe n’ubwiyunge yasanze byarashinze imizi mu gisirikare. Agira ati “Nkimara kugera mu gisirikare cy’u Rwanda nasanze ubumwe n’ubwiyunge ari ho bwatangiriye. Nasanzemo abari abacengezi, ex-FAR n’inkotanyi uko banyakiriye byanteye ubwuzu.”

Abahinzi b'ibireti bashima bashimira Kagame Paul kandi ko yahesheje agaciro ubuhinzi bwabo.
Abahinzi b’ibireti bashima bashimira Kagame Paul kandi ko yahesheje agaciro ubuhinzi bwabo.

Abahinzi b’ibireti babwiye abasenateri ko bashyigikiye ko ingingo y’i 101 y’Itegeko Nshinga ivugurwa kuko Perezida Kagame yahaye agaciro ubuhinzi bw’ibireti bigire agaciro ikiro kiva ku mafaranga hagati ya 25-50 kigera ku 1080 abahinzi babyo biteza imbere.

Sindubaza Felecien, umuhinzi w’ibireti, agira ati “Umuturage yaragendaga agasarura ibireti bakamuha amafaranga 25 kugera kuri 50 ku kiro ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho ahagereye abonye ko ikireti gifite agaciro yaje guha umuturage 1080 ku kiro. Kugeza ubu nta muturage ukiri muri Nyakatsi ahinga ikireti; nta muturage utambara inkweto; nta muturage utarara kuri matela; nta rugo rutarimo inka.”

Mu Ntara y’Amajyaruguru (Musanze n’igice cya Burera) gusa habarurwa abahinzi b’ibireti bagera ku 3000 mu gihugu cyose bagera ku 8227 hiyongereyeho uturere twa Nyabihu na Rubavu tw’Iburengerazuba.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka