Uwavuye muri FDLR avuga ko amaze imyaka icyenda avutse abikesha Perezida Kagame

Ntujwenima Cyprien utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, avuga ko nubwo ari umugabo ukuze, amaze gusa imyaka icyenda avutse, kuko iyo myaka ariyo amaze ageze mu Rwanda avuye muri FDLR akaba anabayeho neza nyuma y’imyaka myinshi asa n’utariho.

Ntujwenimana ufite imyaka 37 y’amavuko, avuga ko yageze mu Rwanda mu 2006 avuye muri FDLR. Akiri muri uwo mutwe ngo yarwanyije Leta y’u Rwanda ngo no mu bitero bitandukanye by’abacengezi, mu gihe cy’intambara y’abacengezi, yabaga abirimo.

Ntujwenimana avuga ko nubwo afite imyaka 37 y'amavuko, amaze imyaka 9 gusa avutse nyuma yo kuva muri FDLR.
Ntujwenimana avuga ko nubwo afite imyaka 37 y’amavuko, amaze imyaka 9 gusa avutse nyuma yo kuva muri FDLR.

Nyuma ngo abari mu mashyamba ya Kongo, baje gushishikarizwa gutaha ariko abanza kwinangira afite ubwoba ko nagera mu Rwanda atazagira amahoro. Ariko ngo abifashijwemo n’umubyeyi we, yafashe umwanzuro agaruka mu Rwanda.

Uyu mugabo akomeza avuga ko ikintu kimushimisha kugeza ubu ndetse anashimira Perezida Paul Kagame, ari uko yageze mu Rwanda akakirwa neza nk’abandi Banyarwanda nyamara yararwanyaga Leta.

Agira ati “Nabera, nabaho, niho nabona Perezida wakira abantu bamuteraga, bamurwanyaga, akabaha n’umwanya, nkanavuga, ubu nkarya, nkaryama, ngasinzira! Icyo gusa nicyo gihatse byose…ni ukuvuga ngo jye iyo ni inka ndi gukama.”

Ntujwenimana, mu cyifuzo cye, avuga ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda yahinduka, Perezida Kagame agakomeza kuyobora kuko yagejeje ku Rwanda ibyiza byinshi.

Ibi abishimangira avuga ko akigera mu Rwanda yari agiye kuyoberwa iwabo, bitewe n’iterambeere yahasanze atari yarigeze abona.

Ati “Nkigera hano, nagiye kureba nsanga, ngira ngo nayobye! Nsanga amatara ari kwaka! Ngiye kureba nsanga imihanda yariyongereye! Twari tumenyereye kwiberaho nta nkweto, mu makoro nta kibazo, nsanga buri wese urukweto rurimo.”

Abanyakagogo batandukanye nabo bunga mu rya Ntunzwenimana bahamya ko ibikorwa by’iterambere bafite, birimo amazi meza, amashanyarazi n’amavuriro babikesha Perezida Kagame. Bifuza ko yakomeza akabayobora, agakomeza kubageza ku iterambere.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kagame ntawe atakamiye, urumva ibivugwa nuyu wavuye muri fdlr byerekana ko nta rwego na rumwe rudashima Kagame

Ntaganda yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka