Nyaruguru: Abarimu, abikorera n’abahinzi b’icyayi barashaka ko 101 ihinduka

Abagize ikiciro cy’abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ab’urugaga rw’abikorera n’abagize amakoperative y’abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko bifuza ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ivugururwa, bakabona amahirwe yo gutora Paul Kagame ngo akomeze abayobore.

Abagize ibi byiciro ibi babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 28 Nyakanga 2017, ubwo baganiraga n’intumwa za rubanda ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga, ndetse nabo batanga ibitekerezo by’uburyo bumva yavugururwa n’uko yakwandikwa.

Abagize iki cyiciro nabo bagaragaje ko bashyigikiye ko 101 ihinduka.
Abagize iki cyiciro nabo bagaragaje ko bashyigikiye ko 101 ihinduka.

Munyaneza Fidele umwarimu mu murenge wa Nyabimata avuga ko akurikije iterambere mwarimu amaze kugeraho arikesha perezida wa repubulika paul Kagame ngo asanga bikwiye ko yakomeza kuyobora abanyarwanda kugirango mwarimu akomeze atere imbere.

Ati “Nkurikije iterambere mwarimu yagezeho, numva yahabwa uburengenzira bwo kongera kwiyamamariza manda 2, zikurikira izo arangije, yazazirangiza tukimubonamo ubushobozi, tukaba twakongera tukamutora kugirango mwarimu akomeze agree ku iterambere.”

Senateri Mukakalisa yabanje kubasobanurira impamvu intumwa za rubanda zaje kuganira nabo.
Senateri Mukakalisa yabanje kubasobanurira impamvu intumwa za rubanda zaje kuganira nabo.

Muri iki kiciro abenshi mu batanze ibitekerezo bagaragajeumubare wa manda bumva Perezida wa repubulika yakongerwa, bitandukanye no mu byiciro by’abaturage basanzwe bo bagaragaje ko bifuza ko perezida Kagame yayobora ubuzima bwe bwose.

Icyakora no muri iki kiciro hagaragaye mo ibitekerezo bishyigikira ko perezida Paul Kagame yazayobora u Rwanda ubuzima bwe bwose, gusa bo bakaba bari bake, nk’uko bitangazwa n’umwe mu baturage.

Ati “Jyewe nkurikije iterambere umubyeyi wacu akomeje kutugezaho, mbona ariwe ubwe wazatwibwirira ati ‘ndananiwe.”

Senateri Jeanne d’Arc Mukakalisa wari uyoboye itsinda ry’abasenateri baganiraga n’ibi byiciro by’abaturage yabwiye abatanze ibitekerezo ko ibitekerezo byabo byakiriwe, kandi ko nyuma yo kubyakira byose inteko ishinga amategeko izafata umwanzuro igendeye kuri ibyo bitekerezo.

Numa yo kuganira n’abaturage, intumwa za rubanda ubu zikaba zatangiye kuganira n’ibyiciro binyuranye by’abaturage bagiye bahagarariye abandi.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tuzatora Kagame muri 2017 maze dukomeze imihigo

Kanyangira yanditse ku itariki ya: 29-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka