Rubavu: Turashaka Perezida Kagame kuko ari we uzi imibereho yacu-Abatwara abantu n’ibintu ku magare
Abatwara amagare mu karere ka Rubavu bagaragarije abadepite bari kuganira n’abaturage ku birebana n’ ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ko nta wundi muyobozi bashaka uretse uwo bita umubyeyi wabo "Perezida Paul Kagame".
Mu biganiro by’abikorera mu mirenge ya Nyamyumba, Rugerero, Nyakiriba na Nyundo, batangarije abadepite kuri uyu wa 28 Nyakanga 2015 ko uretse guhindura ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga bishakira Perezida Kagame kubera ibyiza yagejeje ku Banyarwanda.
Manizabayo Jean de Dieu, umwe mu batwara abantu n’ibintu ku magare bakunze kwita abanyonzi avuga ko atabona icyo aha Perezida Kagame amushimira uretse kumutora akamuyobora ubuzima bwe bwose.
Naho uwitwa Imanizabayo, we avuga ko abanyonzi baciwe mu muhanda ntihagire ubavuganira ariko Perezida Kagame yagaragaje ko yita ku bibazo by’abaturage ubwo yavugaga ikibazo cy’abanyonzi bagasubizwa mu muhanda, ubu bakaba babayeho neza kandi urukundo bakunda igihugu ngo rukaba rwariyongereye.
Imirenge ya Rugerero, Nyamyumba, Kanama, Nyundo na Nyakiriba ni imwe mu mirenge mu 1998 yibasiwe n’abacengenzi bateza umutekano muke ku buryo bahoranaga ubwo.
Nyamara ngo intambara yararangiye kandi iterambere rirabegera. Abikorera bakavuga ko bamaze kubona ko Perezida Kagame ashoboye bakifuza ko akomeza kuyobora kugeza ashaje.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|